Abanyeshuri batatu bo muri Kaminuza ya Beijing mu Bushinwa kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Ukuboza bapfiriye muri laboratwari ubwo yaberagamo guturika bari mu bushakashatsi nk’uko byemejwe n’abashinzwe kuzimya umuriro.
“ Habaye guturika ahakorerwa igerageza mu igerageza ku bushakashatsi mu by’ubumenyi .”, ibi ni ibyatangajwe n’urwego rushinzwe kuzimya inkongi z’imiriro muri Beijing.
Uru rwego rwakomeje ruvuga ko ibi byabereye muri laboratwari ya ba injeniyeri (engeneers) mu by’ibidukikije muri iyi Kaminuza ya Beijing nk’uko inkuru ya AFP ikomeza ivuga.

Uko guturika kwatumye abanyeshuri batatau bahasiga ubuzima nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara ryakomeje rivuga. Bikaba byabaye ku isaha ya saa 9:30 z’igitondo mu Bushinwa (Saa 01h30 ku isaha ngengamasaha ya GMT) muri Kaminuza ya Beijing Jiaotong iherereye mu gice cy’uburengerazuba cy’umujyi.
Abashinzwe ubutabazi boherejwe aho guturika kwabereye, bibafata hafi isaha mu kuzimya umuriro, hagati aho abayobozi bo muri uyu mujyi bakaba batangiye iperereza ku mpamvu yaba yateye uko guturika.
Â


