Umuhanzi Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka AY, wo mu gihugu cya Tanzania, yashyize hanze ifoto y’umwana we, yabyaranye n’umugore we w’umunyarwandakazi.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ukuboza 2018, ubwo yanifurizaga umugore we isabukuru y’amavuko, nibwo uwo mubyeyi yamushyize ku rukuta rwe rwa Instagram ateruye uwo mwana wabo, agira ati “Reba umwana mwiza wa Ay”.
Uyu muhanzi yaboneyeho kwifuriza umugore we isabukuru nziza y’amavuko nubwo bwose atigeze atangaza imyaka yujuje, amushimira.

Yagize ati “Isabukuru nziza Mukunzi wanjye, mugore wanjye, ukaba mama w’umwana wanjye. Iyi niyo sabukuru yawe ya mbere ugize nyuma yaho ubereye umugore n’umubyeyi, warakoze kumpa umwana utuje kandi Imana izakomeza kuguha umugisha, niba hari ijambo rikomeye kuruta ndagukunda naryo nzarikubwira, komeza uryoherwe n’umunsi wawe”.
Ay n’umugore we, Umunyana Rehema babyariye imfura yabo i Dallas, muri Leta ya Texas, nyuma y’igihe gito bashyingiranwe.
Muri Nyakanga 2017, nibwo AY yambitse impeta Umunyana imuhamiriza ko yifuza kumugira umugore, ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2018, habayeho umuhango wo gusaba no gukwa i Nyamata mu kerere ka Bugesera mu Rwanda, ku itariki ya 24 Gashyantare 2018, ubukwe nyirizina bubera mu Mujyi wa Dar Es Salaam, muri Tanzania. Imfura yabo ivuka ku wa 12 Kanama 2018.



