RDC: Ibiro by’itora bisaga 1,000 byafunzwe habura iminsi 2 ngo amatora abe
Mu gihe habura iminsi ibiri ngo amatora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo abe, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CENI) iremeza ko itarabona imashini zihagije zizifashishwa mu gutora ngo hafungurwe ibiro byose biteganyijwe kuzatorerwamo mu murwa mukuru Kinshasa. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakaba basanga ubu ari uburyo bushya bwo kuzabuza abaturage gutora. Nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye […]
Umukobwa Chris Brown ashobora gutuma se yisanga muri gereza
Umuhanzi Chris Brown avuga ko atigeze atunga binyuranye n’amategeko inkende yagaragaye ikina n’umukobwa we, Royalty mu 2017, nk’uko abantu benshi bagiye babivuga kuko ngo we atari Michael Jackson wari uzitunze. Ubusanzwe ntibyari bizwi ko iyi nkende yabaga mu rugo rwa Chris Brown gusa uyu mwana we ni we wabishyize ahagaragara ku mashusho yafashwe mu Kuboza […]
Bwa mbere, umuhanzi Ay yagaragaje ifoto y’umwana we yabyaranye n’umunyarwandakazi
Umuhanzi Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka AY, wo mu gihugu cya Tanzania, yashyize hanze ifoto y’umwana we, yabyaranye n’umugore we w’umunyarwandakazi. Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ukuboza 2018, ubwo yanifurizaga umugore we isabukuru y’amavuko, nibwo uwo mubyeyi yamushyize ku rukuta rwe rwa Instagram ateruye uwo mwana wabo, agira ati “Reba umwana mwiza wa […]
Uganda: Abajenerali basezerewe bahawe imperekeza
Abasirikare 11 bo ku ipeti rya jenerali basezerewe mu gisirikare cya Uganda (UPDF) bose hamwe bahawe imperekeza miliyaridi zisaga zirindwi z’amashilingi. Amakuru atangazwa na Dailymonitor ni uko Perezida Yoweri  Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa UPDF yategetse ko buri mujenerali yahabwa inzu kandi bakagumana imodoka bari basanzwe bakoresha ndetse bakanahabwa abarinzi batatu. Mu bahawe iyi mperekeza […]
Ntabwo Avoka ari umwambaro cyangwa se ikarita y’umwuga- Min. Busingye
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’ Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston yahaye impanuro abavoka ababwira ko kuba avoka w’umwuga atari umwambaro cyangwa se ikarita ahabwa n’urugaga rwabo ahubwo ko ari icyo afasha uwamwiyakmbaje. Izi mpanuro yazibahaye kuri uyu wa 28 Ukuboza 2018, i Kigali, ubwo yabagezagaho ikiganiro kivuga ku “Ishusho ya Avoka Urwego rw’Ubutabera rwifuza mu […]
Ese hagati y’ibihugu by’u Rwanda, Burundi na Uganda ni ikihe kigiza nkana?
Hashize igihe mu bitangazamakuru mpuzamahanga hacishwa inkuru zigaruka cyane ku mubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda ndetse n’u Burundi n’u Rwanda ariko abakuru b’ibi bihugu bagira icyo babivugaho ntiberure ngo bagaragaze imvo n’imvano. Habanje Perezida Museveni ubwo yabazwaga n’abanyamakuru ku kibazo cya Gen. Kale Kayihura washinjwaga gukorana n’igihugu Perezida Museveni yatinye kuvuga izina […]
RDF igiye gutangiza ikigo gishya kizajya kivura cancer mu ikoranabuhanga rigezweho
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), kibinyujije mu Bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda (RMH) kirateganya gutangiza ikigo gishya kivura cancer muri Mutarama 2019 kizajya gitangirwamo ubuvuzi budasanzwe ku barwayi magana barwaye iyi ndwara itwara ubuzima bw’abatari bacye hirya no hino ku Isi. Lt.Col. Pacifique Mugenzi, Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, avuga ko kizajya kifashisha ikoranabuhanga rigezweho mu gutanga […]
Mu masoko ya Leta, amafaranga y'abasora agezwe igati – Umuvunyi mukuru
Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi atangaza ko imisoro ya rubanda igeze aharindimuka mu itangwa ry’amasoko ya Leta aho abapiganwa bumva ko badashobora gutsindira isoko kuko ngo batatanze bitugukwaha. Murekezi yatangaje ibi kuri uyu wa Kane kuwa 27 Ukuboza 2018 ubwo yageza ku Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki Yemewe mu Rwanda (NEPO) uko ruswa ihagaze mu gihugu ndetse […]
Maj. Ntuyahaga yoherejwe mu Rwanda inzira zose zo kubona ubuhungiro zanze
Major Bernard Ntuyahaga, wo muri Ex-FAR, wakatiwe imyaka 20 y’igifungo n’urukiko rwo mu Bubiligi  kubera uruhare rwe mu iyicwa ry’abaparacommando 10 b’Ababiligi muri Mata 1994, ngo yaba yarirukanwe ku butaka bw’iki gihugu nyuma yo kugerageza uburyo bwose bwo guhabwa ubuhungiro no mu bindi bihugu bikananirana. Major Ntuyahaga yagejejwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kuwa […]
Cibitoke: Umunyarwanda utaramenyakana amazina yahohotewe na polisi ku buryo bukomeye
Umunyarwanda wari mu isoko ry’inka yafashwe n’Imbonerakure, aribwa anahohoterwa ku buryo bukomeye n’Urwego Rushinzwe Iperereza mu Burundi, Intara ya Cibitoke. Amakuru aturuka i Burundi, avuga ko uwo munyarwanda utaramenyakana amazina, yari mu isoko arimo kugurisha inka, aza gufatwa ndetse anakubitwa n’abapolisi bakora mu rwego rw’u Burundi rushinzwe iperereza (SNR). Amakuru dukesha SOS/Burundi, ni uko uyu […]
Nyagatare: Abana bafunze bagaragarijwe ikizere igihugu kikibafitiye
Abana bafungiye muri gereza ya Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba, basuwe n’inzego zitandukanye z’igihugu mu rwego rwo gusangira nabo Umunsi Mukuru wa Noheli, banasobanurirwa ko kuba bafunze bitavuze ko igihugu cyabakuyeho amaso. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ukuboza 2018, aba bana bakaba bashima ubuyobozi bw’u Rwanda by’umwihariko Perezida Paul Kagame, uha abana […]
Ingabire Victoire aramagana ibikorerwa abo mu ishyaka rye batuye i Remera
Umunyapolitiki akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka ritaremerwa mu Rwanda ( FDU-Inkingi), Ingabire Umuhoza Victoire asaba ko abayobozi bakorohera ababa mu ishyaka rye by’umwihariko abatuye i Remera mu Karere ka Gasabo kuko ngo bari gukorerwa ibyo yise itotezwa. Umurwanashyaka wa FDU Inkingi witwa Renzaho Janvier utuye mu mudugudu wa Nyarugenge, akagari ka Kinunga, umurenge wa Remera  watawe muri […]
RDC: FARDC yataye muri yombi uwahoze yungirije umuyobozi wa MaĂ ÂŻ MaĂ ÂŻ Rai Mutomboki
Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, kiratangaza ko kuri uyu wa Gatatu ushize cyafashe ari muzima Isaac Cirhabissa, wihaye ipeti rya colonel wahoze ari icyegera cy’umuyobozi w’umutwe wa MaĂ ÂŻ MaĂ ÂŻ Rai Mutomboki ya Gen. Hamakombo. FARDC iravuga ko Col Cirhabissa yafashwe ari gutegura kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo za leta ari kumwe n’abarwanyi […]
Abagana “controle techniques” barishimira ko amasaha y’akazi yongerewe
Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Ukuboza nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga kizwi nka “Controle techniques’’ cyongereye amasaha y’akazi mu rwego rwo kurushaho kwakira buri wese ubabagana. Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga “ controle techniques” cyongereye amasaha y’akazi aho kuva ku wambere kugeza kuwa Gatandatu cyakira abakigana bakeneye gusuzumisha ibinyabiziga byabo […]
Madagascar: Andry Rajoelina wigeze kuba perezida agarutse ku butegetsi
Andry Rajoelina wigeze kuba Perezida wa Madagascar yongeye kugaruka ku butegetsi nyuma yo gutsinda igice cya kabiri cy’amatora y’umukuru w’igihugu yari amaze iminsi aba muri iki gihugu nk’uko ibyavuye mu matora byatangajwe kuri uyu wa kane bibigaragaza. Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora muri iki kirwa kuri uyu wa kane, itariki 27 Ukuboza yatangaje ko Andry Rajoerina […]
CNDD-FDD nta gisubizo ibona mu kuganira na FPR ku kunga u Burundi n’u Rwanda
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Ukuboza, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD yongeye gutunga urutoki u Rwanda arushinja kuba rufite gahunda yo gutera u Burundi, ndetse agira icyo avuga ku gitekerezo cy’abanyapolitiki bamwe batanze inama z’uko ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi byashakirwa umuti binyuze mu biganiro hagati y’amashyaka ari ku butegetsi, FPR na CNDD-FDD, avuga ko […]