Umuyapani Masazo Nonaka w’imyaka 113 wafatwaga nk’umuntu wari ukuze kurusha abandi ku Isi yitabye Imana kuri iki Cyumweru, itariki 20 Mutarama, aguye mu rugo mu kirwa cya Hokkaido kiri mu majyaruguru y’u Buyapani.
Umuryango we uravuga ko Masazo Nonaka yapfuye mu mahoro apfuye urupfu rusanzwe mu masaha ya mbere yo kuri iki Cyumweru ubwo yari aryamye mu cyumba cya hotel umuryango we umaze ibinyejana bigera kuri bine utunze nk’uko iyi nkuru dukesha The Guardian ivuga.
Uyu mukambwe wavutse kuwa 25 Nyakanga mu 1905 yakuriye mu muryango mugari ndetse akaba yarasimbuye ababyeyi be mu kuyobora iyo hotel kuri ubu icungwa n’umwuzukuru we w’umukobwa.

Apfuye asize umugore bashakanye mu 1931 n’abana batatu mu bana batanu babyaranye. Yari afite kandi abavandimwe batandatu na mushiki we umwe.
Umuntu wagejeje ku myaka myinshi ku isi mu bihe bya vuba wagenzuwe ni Umufaransakazi Jeanne Louise Calment wapfuye mu 1997 afite imyaka 122 y’amavuko nk’uko byemejwe na Guinness World Records.


