FDLR yishe umusirikare wari ufite ipeti rya Kapiteni n’abandi 3 ba FARDC

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare 4 barimo n’umusirikare ufite ipeti rya kapiteni mu ngabo za Leta ya Congo (FARDC) bishwe mu bitero bari bahanganyemo n’inyeshyamba za Nyatura na FDLR .
Iyi mirwano yatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2016, ibera mu gace ka Mpati (Nord Kivu), ikomeza ku cyumweru ubwo abasirikare ba Leta bashakaga kubohoza imirambo y’abasirikare babo bari bishwe n’ inyeshyamba.
Amakuru radiyo Okapi itangaza ni uko umurambo w’uyu musirikare ufite ipeti rya kapiteni warwaniwe kugera aho FARDC iwambuye inyeshyamba.
Kubera iyi mirwano, abaturage basaga ibihumbi 20 bavuye mu byabo barahunga, ubuyobozi bw’igisirikare cya FARDC bukaba butangaza ko hari inkambi 16 z’abasirikare b’inyeshyamba za FDLR na Nyatura muri ako gace barwaniyemo.
FARDC1
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *