Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yataye muri yombi ushinzwe umutekano w’ikigo cyigenga ushinjwa kwiba amafaranga 300,000 n’ibindi bintu by’agaciro by’uwitwa Gottfried Woelft w’imyaka 39, umumisiyoneri ukorera Diyoseze ya Ruhengeri ukomoka muri Autrichia.
Polisi iravuga ko ukekwaho iki cyaha ari uwitwa Ancille Uwingeneye w’imyaka 25 ushinzwe umutekano w’Ikigo cy’imari cya Duterimbere giherereye mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Ruhango, mu kagali ka Nyamagana.
Biravugwa ko uyu musekirite yibye ayo mafaranga kuwa 01 Mutarama uwibwe agahita atanga ikirego kuri Polisi ya Ruhango.
Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Bonaventure Karekezi, avuga ko ukekwa yavumbuwe n’abaturage yari yasangiye nabo kuri ayo mafaranga. Yasobanuye ko bivugwa ko uyu musekirite yakuye ikotomoni mu isakoshi y’uyu mukiriya wari winjiye muri iki kigo cy’imari agiye kohereza amafaranga.
Ubwo uyu yahatwaga ibibazo bwa mbere yarabihakanye, ariko nyuma yemera ko yafashe ikotomoni ariko avuga ko yari irimo amafaranga 27,000 ndetse ahakana ko hari ibindi bintu yatwaye nk’uko CIP Karekezi akomeza avuga.
Iperereza ryaje gusanga rero koko uyu yaratwaye amafaranga uwo munyamahanga avuga ko yibwe, kongeraho ikarita ya ATM, icyemezo mpuzamahanga cy’uko yakingiwe ndetse n’ibindi bintu bwite. Ibi bintu ngo nyuma byaje gusangwa mu bwiherero buri hafi aho yari yabijugunyemo.
Igipolisi kandi cyabashije no gusanga amafaranga 226,500 ukekwa yari yamaze kohereza kwa nyina mu Karere ka Ngoma. CIP Karekezi akaba ashima abaturage batanze amakuru yatumye ukekwa atabwa muri yombi ndetse n’ibyo yari yibye bikaboneka.
Naramuka ahamwe n’icyaha, azahanwa hagendewe ku ngingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe icyaha cy’ubujura ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe kandi kitarengeje imyaka 2 ndetse n’amande y’amafaranga Atari munsi ya miliyoni kandi atarengeje miliyoni 2 z’Amanyarwanda, ndetse n’amezi atandatu y’imirimo ifitiye igihugu akamaro cyangwa kimwe muri ibi bihano.


