Perezida Kagame yongeye kugaragara mu mpuzankano za gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho mu mpera z’umwaka ushize Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, yongeye kugaragara mu mpuzankano za gisirikare nyuma y’igihe kinini atayambara bigatungura abatari bacye, kuri uyu wa Gatatu, itariki 06 Gashyantare 2019 yongeye kugaragara muri uyu mwambaro mu Kigo cya gisirikare cya Gako.

DyuOIXCXcAAVD8P

Nk’uko bigaragara kuri twitter ya Perezidansi y’u Rwanda, Perezida Kagame yerekeje ku Ishuri rya GisirikareĀ  rya Gako kuri uyu wa Gatatu aho byari biteganyijwe ko agirana ikiganiro n’abasirikare bakuru bagera ku 1000.

DyuOIW3XQAAnwyZ

Gusa ariko, nta byinshi biramenyekana ku butumwa umukuru w’igihugu yaba yashyiriye aba basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

DyuOIW4X4AEg4Tz

DyuOIXIWsAAGsZy

Yaherukaga kugaragara muri uyu mwambaro ku itariki 12 Ukuboza 2018 ubwo yagaragaraga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, aho yakurikiranaga isozwa ry’imyitozo ya Gisirikare yiswe Hard Punch III.

33131594868 8360bb5f53 z 46283272854 98e5ef8e6b z 46955191072 5dcd477f39 z

Kagame Gabiro 2
Perezida Kagame ubwo yajyaga gusoza imyitozo yiswe Hard Punch III

Bitandukanye n’ubushize aho yari yambaye impuzankano zisanzwe zambarwa n’abasirikare bashinzwe umutekano we, kuri iyi nshuro aragaragara mu mpuzankano z’abasirikare b’u Rwanda basanzwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *