DRC: Ese Perezida Tshisekedi arabanza acyure umurambo wa Mobutu mbere y’uwa se?

Sangiza iyi nkuru

Abakurikiranira hafi amateka ya politiki ya Congo-Kinshasa bibaza impamvu Leta zagiye zisimburana zitigeze zishyingura mu cyubahiro abayobozi bayo. Ubu benshi bakaba bahanze amaso Perezida Tshisekedi, nka Perezida w’amateka w’iki gihugu ufashe ubutegetsi mu mahoro, biciye mu matora, ko azashyingura mu cyubahiro abamubanjirije.

Amateka ya Congo-Kinshasa agaragaza ko kuva iki gihugu cyabona ubwigenge kitigeze  gishyingura mu cyubahiro intwari zaharaniye ubwigenge, abaperezida ndetse n’ abanyapolitiki batandukanye baharaniriye Demokrasi.

Muri aba twavuga nka Perezida Joseph Kasavubu na Minisitiri w’ Intebe , Emmery Patrice Lumumba barwariye ubwigenge bwa Congo-Kinshasa bikarangira bigijweyo na Mobutu Sese Seko bari bagiriye icyizere bakamugira Umugaba Mukuru w’ ingabo.

Mu ijambo rya Mobutu ryo muri 1965 ubwo yajyaga ku butegetsi ahiritse abamugiriye icyizere, yigambye mu rurimi rw’Ilingala avuga ati” Nakamati President nati pemebeni nakamati Premier Ministre nati pembeni nazui pouvoir” mu Kinyarwanda bishate gusobanura ‘Nafashe Perezida mushyira ku ruhande mfata na Minisitiri w’ Intebe mwigizayo mfata ubutegetsi”.

Aho Mobutu yashatse kwerekana uburyo ikimushimishije kuruta ibindi byose  ari ubutegetsi mu gihe yabugezeho mu buryo bunyuranyije n’ amategeko.

Perezida Felix Tshisekedi agiye guhindura amateka

Ubwo Felix Thsisekedi yiyamarizaga  mu gace ka Equateur kuba Perezida wa Congo-Kinshasa yemereye abaturage baho ko umurambo wa Mobutu Sese Seko uzacyurwa mu gihugu ndetse ukanashyingurwa mu cyubahiro.

Mu ijambo Felix Tshisekedi yagejeje ku baturage  ba Equateur  agace Mobutu avukamo ku wa 19 Ukuboza Mutarama 2018, yasabye ko bamutora ariko anashimangira ko nubwo hari abavuga  ko yayoboye nabi igihugu  agomba kubahirizwa nk’ umwana w’ igihugu.

N’ubwo Felix Tshisekedi yiyemeje guhindura amateka yo gutangira gushyingura mu cyubahiro abapfuye ari abayobozi, na se Etienne Tshisekedi umubyara anakesha umurage wa politiki na we waguye mu Bubiligi aho umurambo we umaze imyaka ibiri.

Gucyura umurambo wa Mobutu mbere y’uwa se, abasesenguzi mu bya politiki bakunze kugaragaza ko byakongerera Perezida Tshisekedi abakunzi, aho ngo yazaba abanje kwigarurira imitima y’abakundaga Perezida Mobutu, nyuma akabona no gushyingura se mu cyubahiro.

Mu gihe ibisigazwa by’  umubiri  w’ Intwari Patrice Emery Lumumba byatawe ahantu hatazwi mu Ntara ya Katanga n’abasangirangendo be nka Maurice Mpolo na Okito ntibagira n’ imva bibukirwaho mu gihugu.

Maréchal Mobutu wamaze imyaka 32 ategeka Zaà¯re yaje guhunga muri Gicurasi 1997 ubwo inyeshyamba ziyobowe na Laurent Désiré Kabila zari zikomeje kumwotsa igitutu bikarangira zifashe ubutegetsi. Kugeza magingo aya, ashyinguwe mu irimbi rya gisirikare muri Maroc.

Rwaka Gaston/ Bwiza.com

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *