Burundi: Amafaranga yagiye ku ngoro nshya ya perezida yagizwe ibanga

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kane, itariki 14 Gashyantare 2019 Guverinoma y’u Burundi n’iy’u Bushinwa byashyize umukono ku gikorwa cyo gutanga no kwakira Ingoro Nshya y’umukuru w’igihugu yubatswe ahitwa Gasenyi, muri Komini Mutimbuzi mu Ntara ya Bujumbura mu birori byitabiriwe na visi perezida wa kabiri Dr Joseph Butore. Amafaranga yagiye kuri iyi nyubako ariko yagizwe ibanga.

Iyi ngoro nshya ya perezida u Bushinwa bwatanze nk’impano kuri Guverinoma y’u Burundi yubatswe mu gihe cy’imyaka 2 n’amezi atandatu, akaba ari nacyo gikorwa gikomeye cy’ingenzi u Bushinwa bukoze mu Burundi mu myaka 55 y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi nk’uko byemejwe na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Burundi, Li Changlin.

Ati: “ Ni ikimenyetso cy’ubucuti nyabwo n’ubufatanye hagati y’u Bushinwa n’u Burundi .”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Ezechiel Nibigira, yashimye ukuntu iyo nyubako yubatse ku musozi wa gasenyi muri Komini Mutimbuzi yo muri Bujumbura.

Inkuru y’Ijwi rya Amerika ivuga ko yaba ambasaderi w’u Bushinwa mu Burundi cyangwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi nta n’umwe wigeze atangaza amafaranga yagiye kuri iyi nyubako yari imaze imyaka 2 n’igice yubakwa. Uyu muminisitiri akaba yavuze ko iki atari igihe cyo gusubiza iki kibazo.

Ikindi bivugwa ko impande zombie zitashimye gushyira ku mugaragaro, ni igihe Perezida w’u Burundi n’abakora mu biro bye bazatangira gukorera muri iyi nyubako nshya. Ni mu gihe hari abaturage bamwe basenyewe amazu cyangwa bakakwa ubutaka bwabo kugirango iyi nyubako yubakwe bakomeje gusaba ingurane zabo.

Ingoro nshya y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi yuzuye mu gihe iki gihugu giherutse gufata icyemezo cyo kwimurira umurwa mukuru w’igihugu mu Ntara ya Gitega, hakibazwa niba Perezida we azakomeza gukorera I Bujumbura.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *