Gen. Rwarakabije na Mary Gahonzire ntibakiri abayobozi ba RCS

Sangiza iyi nkuru

Inama y’abaminisitiri yateranye ku munsi wo kuwa kabiri tariki ya 29 Werurwe 2016 yafashe icyemezo cyo guhindura abayobozi bakuru b’urwego rw’amagereza mu Rwanda( RCS).
Mu bahinduriwe imirimo harimo Komiseri mukuru Gen Paul Rwarakabije wasimbijwe Brig Gen George Rwigamba ndetse na Komiseri mukuru wungirije Mary Gahonzire wasimbujwe Lt Col Chantal Ujeneza.

Rwarakabije
Uhereye ibumoso ni Mary Gahonzire na Gen Rwarakabije

Gen Paul Rwarakabije na Mary Gahonzire icyo bazize nticyatangajwe cyangwa ngo hatangazwe indi mirimo bagenewe.
Gen Paul Rwarakabije avuye muri RCS amazemo imyaka itanu kuko yatangiye kuruyobora mu 2011.
Impinduka muri uru rwego, zibaye mu gihe hashize igihe havugwa ibibazo bikomeye, birimo ubutinganyi hagati y’abafunzwe, ikibazo cy’abagororwa bamwe barangiza ibihano ntibafungurwe, ikibazo cy’abagororwa babyarira mu magereza rimwe bakabyarana n’ababarinze n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *