Yakobo Bihozagara yaba yiciwe muri gereza i Burundi ?
Jacques Bihozagara wahoze ari minisitiri mu Rwanda akaba yaranabaye ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi no mu Bufaransa, kuri ubu akaba yari afungiwe mu gihugu cy’u Burundi, biravugwa ko yaba yitabye Imana aguye muri gereza ya Mpimba nubwo aya makuru ataremezwa. “Inzego zacu zataye muri yombi kuwa Gatanu Umunyarwanda witwa Jacques Bihozagara (…) Akekwaho gukorera inzego […]
Rwamagana: Imwe mu migabo n’imigambi y’ubuyobozi bushya bw’akarere
Rwamagana ni kamwe mu turere dufite abayobozi bashya batorohewe no gushyira mu bikorwa imihigo bahigiye imbere y’umukuru w’Igihugu. Umuyobozi mushya w’aka karere, Mbonyumuvunyi Radjab akaba hari ibyo yiyemeje kugeraho mu gihe azamara ku buyobozi. Akarere ka Rwamagana umwaka ushize kabaye aka 11 mu turere 30 tugize igihugu aho kagize amanota 77% bityo bikaba bigasaba kurushaho […]
Urutonde rw’abicanyi ruharwa 10 batazibagirana mu mateka y’isi
Mu mateka y’isi hagiye havugwa ubwicanyi butandukanye bukozwe n’abicanyi batandukanye babigize umwuga hakaba hakozwe urutonde rwabo ariko bikagaragara ko igitsinagabo,ari cyo kiganjemo cyane. Abo bicanyi bagiye batabwa muri yombi bigoranye ndetse bikanafata igihe kirekire nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru therichest dukesha iyi nkuru 10.Dennis Radar Mu myaka 17 uyu mugabo Dennis yahitanye nibura abantu 10 mu gace […]
Uburyo wakoramo imibonano mpuzabitsina ugahora ubyifuza
Abantu benshi bakunda kwibaza uburyo imibonano ikozwe neza iba imeze, abandi bakavuga ko hari uburyo bwiza ikorwamo ikagenda neza nk’uko bivugwa n’abashakashatsi ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina . Ibi biragufasha kumenya uburyo bakora imibonano mpuzabitsina ikaryoha cyane ndetse bagahora bifuza kugira ibyo byishimo bihoraho,cyane cyane iyo umukunzi wawe mubyumva kimwe atari umwe udashaka ko mwishimana mwembi. […]
Imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 22 irarimbanyije – MINISPOC
Ubwo hitegurwa kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, minisiteri y’umuco na siporo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru mu rwego rwo kurimenyesha aho imyiteguro yo kwibuka igeze ndetse n’uko iki gikorwa kizagenda muri uyu mwaka, aho biteganyijwe ko kizaba ku rwego rw’umudugudu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: ”Kwibuka Jenoside […]
Indege ya MONUSCO yarashe umuriro kuri ADF
Kuva muri Gashyantare 2015, nibwo bwa mbere ingabo za MONUSCO zarashe ku nyeshyamba za ADF/Nalu zikomoka muri Uganda zikaba zihungabanya umutekano wa Congo. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Werurwe nibwo indege ya kajugujugu yarashe amasasu ku nkambi ya Semuliki ikambitsemo izi nyeshyamba za ADF iherereye hafi n’Ubugande, ibyangije bikaba bitaratangazwa nk’uko ikinyamakuru redpapper […]
Mbigenze nte ? Mukadata na murumuna wanjye banyiciye ubukwe none bugiye gusubukurwa Nzongere mbatumire
Gupfusha ubukwe ni ikintu kibabaza ndetse kikanahungabanya umuntu bibayeho. Umukobwa utarifuje ko tuvuga izina rye yaduhaye ubuhamya anagisha inama kucyo yakora ku gahinda kenshi yatewe no kuba mukase na murumuna we yaramwiciye ubukwe, bugapfa habura icyumweru kimwe ngo bube . Ati nakuze ndi umwana w’imfubyi kuri mama turerwa na mukadata ariko nta kibazo twari dufite […]
Abateguye bakanashyira mu bikorwa jenoside mu cyiciro cyayo cya nyuma cyo kuyihakana no kuyipfobya
Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo bibuke jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, abakurikiranira hafi ibintu basanga abateguye bakanayishyira mu bikorwa bageze mu cyiciro cya nyuma cyayo cyo kuyikahakana no kuyipfobya bagasaba abakiri bato guhangana nabo bandika ku byabaye muri jenoside mu rwego rwo kwirinda ko byazibagirana. Muri […]
Gen. Rwarakabije na Mary Gahonzire ntibakiri abayobozi ba RCS
Inama y’abaminisitiri yateranye ku munsi wo kuwa kabiri tariki ya 29 Werurwe 2016 yafashe icyemezo cyo guhindura abayobozi bakuru b’urwego rw’amagereza mu Rwanda( RCS). Mu bahinduriwe imirimo harimo Komiseri mukuru Gen Paul Rwarakabije wasimbijwe Brig Gen George Rwigamba ndetse na Komiseri mukuru wungirije Mary Gahonzire wasimbujwe Lt Col Chantal Ujeneza. Gen Paul Rwarakabije na Mary […]
RDC: Abantu 16 baguye mu mirwano hagati ya FARDC na FDLR ifatanyije na Mai-Mai
Abasirikare ba FARDC bane ndetse n’inyeshyamba 12 baguye mu mirwano y’iminsi itatu mu burasirazuba bwa Congo nk’uko byatangajwe n’igisirikare cya leta kuri uyu wa Kabiri. Iyi mirwano ngo yatangiye ku Cyumweru, yahuje ingabo za leta n’umutwe wa FDLR ufatanyije n’indi mitwe 2 ya Mai-Mai nk’uko byemezwa n’umuvugizi w’ingabo za Congo, Capt. Guillaume Djike ubwo yaganiraga […]
Umugore wa Wayne Rooney yambaye ubusa ari imbere y’abana be none ntibivugwaho rumwe- REBA AMAFOTO
Coleen Rooney ni umugore w’imyaka 29 y’amavuko washakanye n’icyamamare Wayne Rooney ukinira Manchester Utd, uyu mugore yagaragaye ari mu biruhuko ku mazi ari kumwe n’urubyaro rwe, kuba yigaragaje imbere y’urubyaro yambaye imyenda yo kogana (bikini) ntibivugwaho rumwe. Ikinyamakuru Dailymail cyatangaje ko uyu mugore yagaragaye ku mazi yo ku kirwa cya Barbados ku wa kabiri tariki […]
Afurika y’Epfo iravugwaho gucuruza intwaro mu bihugu byugarijwe n’amakimbirane
Igihugu cya Afurika y’Epfo cyashyizwe mu majwi muri raporo yashyizwe ahagaragara ivuga ko igurisha intwaro ku bwinshi mu bihugu byugarijwe n’umutekano mucye, aho ngo uruganda rw’intwaro rwacyo rwagurishije muri ibi bihugu intwaro zifite agaciro ka miliyari 2,7 z’amafaranga akoreshwa muri iki gihugu muri uyu mwaka ushize wonyine. Iyi raporo yakozwe na komite y’igihugu ishinzwe kugenzura […]
Umutekano uraba ntamakemwa yaba mu Rwanda no hanze yarwo “Perezida Kagame” ( Amwe mu mafoto)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu ijambo yavugiye mu nteko ishinga amategeko mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya wabaye kuri uyu wa kabiri yijeje abanyarwanda ko abarahiye bazafasha mu gushaka umutekano w’Abanyarwanda n’akarere muri rusange. Ubwo yagezaga ijambo kubari bateraniye mu nteko ishinga amategeko, Perezida Kagame yagarutse ku mutekano maze avuga ko kuri ubu isi […]
Ibitaro bya Gisirikare by'u Rwanda byatangiye uburyo bushya bwo gupima amaraso
Ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda (RMH) ku itariki ya 24 Werurwe 2016 byatangije igikorwa cy’uburyo bushya bwo gupima amaraso bwitwa: Apheresis technique. Ubu buryo bushya buzajya bukoreshwa igihe umuntu atanze amaraso yo gufashisha indembe kwa muganga uburyo agomba gutandukanywa cyangwa ari umurwayi, hakoreshejwe iriya mashini bazajya bakuramo akenewe, noneho umurwayi bakazajya bayamufashisha bakurikije igice cye […]
RDC: Abasirikare batatu ba leta baguye mu mirwano yabahuje na ba rushimusi
Abasirikare batatu ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bishwe ubwo batanaga mu mitwe na ba rushimusi b’abanyamahanga bazwi ku izina rya Woudas. Ubu bushyamirane bukaba bwarabaye kuwa Gatanu ushize ahitwa Ngilima mu birometero 45 mu burengerazuba bwa Dungu mu Ntara ya Haut-Uele. Amakuru aturuka aha hantu aravuga ko, abasirikare ba FARDC bari mu irondo baguye […]
Abatuye muri Muhanga na Kamonyi basabwe kudacukura amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranije n'amategeko
Abaturage bagera kuri 350 bo mu tugari dutatu two mu karere ka Muhanga na Kamonyi bakanguriwe kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Abo muri Muhanga bahawe ubu butumwa ni abatuye mu kagari ka Butare; ho mu murenge wa Kabacuzi, hamwe n’abo mu ka Kigarama; ho mu murenge wa Cyeza, naho mu karere ka Kamonyi […]
Ngoma: Ababyeyi barerera muri GS Nyamugari basabwe kwita ku bana babo muri ibi bihe by'ibiruhuko
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Werurwe, umupolisi ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Ngoma, Inspector of Police (IP) Jean Pierre Ndayisaba yagiranye inama n’abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Nyamugari riherereye mu kagari ka Nyamagana, umurenge wa Remera ndetse n’ababyeyi barerera muri icyo kigo, […]
Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo kuwa 29 Werurwe 2016
Kuri uyu wa 29 Werurwe 2016, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Inama y’Abaminisitiri yahaye ikaze Minisitiri mushya w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango: Dr. GASHUMBA Diane, imwifuriza imirimo myiza. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 19 Gashyantare 2016. 2. Inama y’Abaminisitiri yasabye Ababyeyi, Abarezi n’Abayobozi bose […]
Abantu babiri bafashwe bakekwaho kwigana kashe ngo ntibishyure imisoro
Abitwa Uwizeye Grace na Habyarimana Jean Bosco, kuri uyu wa kabiri taliki ya 29 Werurwe berekanywe na Polisi y’u Rwanda biciye mu ishami ryayo ryitwa Revenue Protection Unit ari nayo yaberekanye, bakurikiranyweho gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge kandi zifite ibyapa by’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA) by’ibihimbano, bagamije kwerekana ko izo nzoga zatangiwe imisoro. Aba […]