Abarimu bategetswe guheha amazirantoki abanyeshuri barebera

Sangiza iyi nkuru

Abarimu bo ku Ishuri Ribanza rya Boke riri mu Karere ka Lira muri Uganda bategetswe n’Uhagarariye Akarere (RDC), Milton Odongo guheha amazirantoki (amabyi) abanyeshuri bigisha babarebera.

Uyu muyoyobozi yasuye bitunguranye iri shuri rifashwa na Leta, asanga umwanda ni wose mu bwiherero ahitamo gutegeka abarimu bari aho kuhasukura.

Uyu muyobozi yabwiye abarimu ko niyongera gusanga umwanda muri iki kigo azahana diregiteri mu byo yavuze ko bizaba ari agasuzuguro. Uyu avuga ko kuba imisarani yari idasukuye bituruka k’ubunebwe bw’abarimu badaha abanyeshuri amabwiriza yo gukora isuku.

Uyu muyobozi aganira na The Dailymonitor dukesha iyi nkuru yavuze ko aticuza  ibyo yakoze.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa Komite Ngenzuzi y’Ishuri rya Boko, Rufino Onino yanenze iki gikorwa avuga ko ari ugusuzugura abarimu.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Umuyobozi Ushinzwe Uburezi mu Karere ka Lira, Jusper Abura yavuze ko ibyakozwe na Milton Odongo byabera isomo andi mashuri atita ku isuku.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *