Umwuka w'intambara: Pakistan yahanuye indege ebyiri z’Ubuhinde

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Pakistan gitangaza ko cyahanuye indege ebyiri kigafata n’abazitwara b’Ubuhinde ariko kikavuga ko kititeguye kurwana.

Ubuhinde butangaza ko  bwatakaje indege zabwo ariko ko nabwo bwahanuye indege y’intambara ya Pakistan mu gace ka Kashmir.

Muri uku kurebana nabi, Pakistan yamaze gufunga ikirere cyayo mu gihe kitazwi. Ni mu gihe Ubuhinde nabwo  bwafunze ibibuga by’indege bitandatu naho ikirere kiri mu majyaruguru y’Umujyi wa New Delhi kikaba cyafunzwe ku ndege za gisivili.

Inkuru Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ivuga ko Umuvugizi w’Igisirikare cy’Ubuhinde yatangaje ko indege imwe yahanuwe ikagwa muri Pakistan mu gihe indi yaguye ku ruhande rw’igihugu cye.

Umwe muri aba batwara indege arafunzwe mu gihe undi ari mu bitaro.

Pakistan ihakana ko Ubuhinde bwahanuye indege yabwo F-16, binyuranye n’ibyari byatangajwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Abahinde, Rajeesh Kumar wari wavuze ko iyi ndege yarashwe ubwo yari mu bikorwa byo kuneka ibirindiro by’ingabo z’igihugu cye.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ibihugu byombi byatangiye kurabana ay’ingwe kuva mu 1947. Byakozanyijeho inshuro eshatu. Ubuhinde ntibwahwemye gutunga intoki Pakistani ko ifasha ababuhungabanyiriza umutekano. Ibi Pakistan ntiyahwemye kubihakana yivuye inyuma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *