Miggy yahaye impanuro bagenzi be bitegura gucakirana na Kirehe FC

Sangiza iyi nkuru

Kapiteni w’Ikipe ya APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste uzwi ku izina rya Miggy, wari umaze ukwezi kose atagaragara mu kibuga kubera ikibazo cy’umutsi wo mu itako, yahaye impanuro bagenzi be, anatangariza abafana b’iyi kipe ko mu cyumwru gitaha azasubira mu kibuga.

Nk’uko iyi kipe yabitangaje ibicishije ku rubuga rwayo rwa Interineti, mu kiganiro yagiranye na Mugiraneza, yavuze ko ikipe ya Kirehe Fc itoroshye, akabasaba kujyana ishyaka ryo kuzayivanaho amanota atatu.

Yagize ati “Ndagira ngo mbasabe mu mukino w’ejo bazakore ibishoboka byose bakure amanota atatu i Kirehe, ni umukino utazaba woroshye na gato, nanjye inshuro nahakiniye zose nta n’umwe twatsinze, gusa ndabizeye kandi nizeye ko  bizanagenda neza”.

Yakomeje abashimira kuba bakomeje kwitwara neza muri iyi shampiyona y’ikiciro cya Mbere, ati “Ni ukuri ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire bagenzi banjye uko bamaze iminsi bitwara mu mikino ya Shampiyona, kuba yombi barabashije kuyitsinda ni iby’igiciro cyane, bakomereze aho”.

Miggy yatangaje ko nyuma y’iyi minsi yari amaze adakandagiza ikirenge mu kibuga, guturuka ku wa Mbere azaba ari kumwe na bagenzi be mu myitozo.

Mugiraneza yavunikiye mu mukino w’ikirarane cya shampiyona bakinaga na Sunrise. Ubu bagenzi be bageze mu karere ka Kirehe aho bazacakirana na Kirehe FC, ku wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2018, batari kumwe na we (Miggy) na Rugwiro Herve ufite amakarita atatu y’umuhondo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *