Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo bukurikiranye umusore w’imyaka 32 ukekwaho kwica mukuru we witwa Nizeyumukiza Ildephonse amukubise icupa mu mutwe.
Ubusanzwe uyu musore ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha yabanaga na nyina mu rugo mu Karere ka Bugesera.
Mu ijoro ryo ku wa 27 Gashyantare 2019 yatashye yasinze atonganya nyina, mukuru we amubajije impamvu amutonganya ahita ajya mu nzu aho yararaga aramureka.
Uyu musore yasanze mukuru we aho yararaga amusaba ko akingura urugi, akinguye amukubita icupa mu mutwe yikubita hasi, ahita amutera ikimene cy’icupa mu kwaha. Nyakwigendera yahise ajyanwa kwa muganga, agezeyo ahita yitaba Imana nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.
Icyaha cyo kwica umuntu ku bushake uyu musore akurikiranyweho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iki cyaha kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya Burundu.
Ukurikiranywe ubu afungiye ku biro by’Ubugenzacyaha i Rusororo . Ubushinjacyaha bugiye kuregera Urukiko iyi dosiye mu buryo bwihuse .


