Nanga abanyapolitiki bateza intambara mu gihe abaturage bifuza amahoro – Jah Bone D

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’ umunyarwanda uba mu Busuwisi, Darius Rurangirwa uzwi nka Jah Bone D, ashimangira mu ndirimbo ze ndetse anagaragara mu itangazamakuru avuga ko atemeranya n’ abanyapolitiki bashyira imbere inyungu zabo bigatuma bashora ibihugu byabo mu ntambara aho guharanira amahoro nk’ uko abaturage bahora babyifuza.

Iki ni kimwe mu bitekerezo uyu muhanzi w’ injyana ya Reggae wagiye gukorera mu Busuwisi kuva muri 1998 ashimangira mu kiganiro aherutse kugirana n’ ikinyamakuru CoolNews

CoolNews: Kuki mu ndirimbo zanyu mudatinya kugaya, kunenga no kwamagana abanyapolitiki kandi mu nyurabwenge y’ aba Rasta badakunze kwivanga, ese ntibyaguteza ikibazo?

Jah Bone D: Ndi umu Rastaman ibyo bisobanura ko ndi umusirikare wa ” Jah Ras Tafari”. Abanzi banjye ni abanyapolitiki bose bifuza intambara mu gihe rubanda yifuza amahoro. Abo banyapolitike birirwa batora amategeko atuma abantu barushaho kubabara, reka mpere kuri jenoside  yakorewe Abatutsi nk’ umuntu wayirikotse, reba urujya n’ uruza rw’ abantu bahunga ibihugu byabo mu Burayi no muri Amerika, mwibaza ko naceceka ? ndi umusirikare udafite imbunda!

CoolNews: Nubwo utubwiye uko ariko tujya tubona ushyigikira Perezida w’ igihugu cyawe U Rwanda?

Jah Bone D: Murashaka kuvuga Paul Kagame! yego igihe cyose mpora nshyigikira ibitekerezo bye ndetse na mbere ataraba Perezida w’ igihugu. Ahubwo mbona abantu benshi batazi neza ikintu kiri muri Paul Kagame.

Ku giti cyanjye , mfite impamvu zirenze igihumbi zituma nemera Perezida ariko iyi ngenzi ni uko akunda Afurika ndetse nizera ko aba Rasta benshi nahuye nabo bagiye babyemeza.

CoolNews : Muherutse gushyira ku rubuga rwa Youtube, amashusho yerekana Perezida w’ u  Rwanda n’ U Bufaransa, ese wizeye politike ya Emmanuel Macron?

Jah Bone D: Ntabwo tugomba kwibanda cyane ku bayobozi gusa! naho ifoto ya Kagame-Macron mubona muri iyi ndirimbo ni uko nashatse gushimira intambwe nziza ya Macron utangiye kugerageza gushakisha umuti w’ ibibazo byabaye mu gihugu cyanjye mu myaka 25 irangiye.

Nsubije amasomo inyuma hashize imyaka 10 natumiwe kuri Radio iherereye mu gace ka Besanà§on mu Bufaransa, ndibuka ko icyo gihe nasabye Perezida Nicolas Sarkozy kugira icyo akora (gusaba imbabazi abanyarwanda…) ariko ntiyabyumva!

Uyu munsi rero, abanyarwanda batari bacye bize cyangwa bakorera mu Bufaransa batangiye guhumurizwa n’ imyitwarire ya Perezida Macron ku ruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nanjye mfata u Bufaransa nk’ igihugu cyanjye cya kabiri bitewe ni uko kuri njye ururimi rw’ igifaransa ruza ku mwanya wa kabiri nyuma y’ ikinyarwanda ibyo bihita bigirana isano n’ umuco w’ umuntu.

CoolNews: Ni iki wasaba Abafaransa n’ Abanyarwanda muri iki gihe twiteguye kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi?

Jah Bone D: Ntabwo tuzakomeza kubaho nka kera…,Nk’ umu Rasta,  Abafaransa bagomba kurushaho gusaba ubuyobozi bwabo gusubiramo politike  “France-Afrique” kugira ngo Abanyafurika bubahwe.

JAH B D

Jah Bon D ni umuntu ki?

Mu gihe mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi, Jah Bone D yakoraga injyana nyarwanda gakondo muri 1995 yaje kwisunga itsinda Ingeli.

Icyo gihe yasohoye album igizwe n’ indirimbo 10 ariko ntiyamamara cyane ariko indirimbo 3 muri zo zagiye zumvikana cyane kuri Radio Rwanda.

Nyuma yaho , abifashijwemo na Jean Christophe Matata, Jah Bone yakoze izindi mu njyana ya Zouk.

Indirimbo   «Si abantu », ya Jah Bone ni imwe mu zikunzwe cyane mu Rwanda ndetse no mu Burundi bitewe ni uko yamagana ivanguraruhu rikorerwa abirabura mu bihugu by’ abazungu.

YouTube player

 

Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *