Apple yageze ku isoko ry’itangazamakuru
Apple, ikigo cy’ubucuruzi cyo muri Amerika kizwi cyane mu gukora ibikoresho by’itumanaho nk’amatelefone na mudasobwa kuri uyu wa mbere cyageze ku isoko ry’itangazamakuru. Ni umwe mu mishinga cyashize hanze ugamije guhangana n’ ubukungu bwacyo butifashe neza muri iyi minsi. Iki kigo cyashize hanze porogaramu yitwa Apple News+ izajya yifashishwa mu kubona amakuru. Uyikorsha akazaba ashobora […]
Buravan yasoje ibitaramo 12 yakoreraga muri Afurika
Yvan Buravan yasoje urugendo rw’ibitaramo 12 yateguriwe muri Afurika nyuma yo kwegukana irushanwa rya Le Prix Decouverte rya Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI. Mu bihembo byari bikubiye muri iri rushanwa yatwaye ku wa 8 Ugushyingo,2018, harimo ibitaramo 12 mu bihugu bitandukanye, amayero 10,000 nk’igihembo nyamukuru n’igitaramo azakorerwa mu Bufaransa ubwo azaba ashyikirizwa iki gihembo. Abicishije ku […]
U Rwanda na Uganda bishobora kumvikana mbere y’ U Burundi ?
Nyuma yaho umubano w’ u Rwanda n’ u Burundi utangiye gucumbagira kuri ubu haravugwa umwiryane no guterana amagambo hagati ya Leta ya Uganda n’ u Rwanda. Hagati y’ ibi bihugu by’ inshuti(Rwanda na Uganda) ibintu byarahindutse intambara y’ amagambo yafashe intebe mu ruhame. Kuva aho U Rwanda rutangaje ko hari imirimo y’ubwubatsi irimo gukorwa ku […]
Uburusiya bwohereje indege za gisirikare muri Venezuela
Indege ebyiri za gisirikare z’Uburusiya ku wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2019, zageze ku kibuga cy’indege cy’ingenzi muri Venezuela, amakuru akavuga ko zari zitwaye abasirikare babarirwa mu macumi ndetse n’ibikoresho byinshi. Ibiro ntaramakuru Sputnik bya Leta y’Uburusiya bitangaza ko izo ndege zoherejwe ngo “zuzuze kontaro z’ibya tekinike mu gisirikare”. umunyamakuru wo muri Venezuela, Javier […]
Ibihugu bifite abaturage banezerewe ku isi 2019: U Rwanda ruherereye hehe?
Tariki ya 20 Werurwe, wari umunsi mpuzamahanga w’ibyishimo. Hasohotse urutonde rw’ibihugu bifite abaturage banezerewe, Finland iza ku mwanya wa mbere, Sudan y’Epfo ku mwanya wa nyuma. Muri uru rutonde kandi, u Rwanda rwaje ku mwanya w’152, inyuma ya Uganda (136), Kenya(121),Burundi (145), Tanzania na yo ikaza inyuma ku mwanya w’153. Iyi raporo yakozwe na UNSDSN(United […]
Perezida Kagame yongeye gutunga urutoki Uganda
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Werurwe yongeye gutunga urutoki Uganda ayishinja kubangamira ubukungu bw’u Rwanda avuga ukuntu ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byagiye bihagarikwa n’abayobozi ba Uganda. Perezida Kagame ati: “ Uganda yafashe imizigo iturutse mu Rwanda yari iy’umushoramari w’Umudage iyimarana igihe kirekire nta mpamvu .” Yakomeje ashimangira […]
Mourinho avuga ko Messi na C.Ronaldo bazacakinara ku mukino wa nyuma wa Champions League
Umutoza Jose Mourinho atangaza ko igikombe cy’irushanwa rw’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (Champions League) kizatwara n’ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani cyangwa se FC Barcelone yo muri Espagne. Aya makipe Mourinho avuga ko azahatanira igikombe, niyo akinamo ibyamamare muri ruhago, Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo n’umunya-Argentine, Lionel Messi. Bityo ngo igikombe kikaba kiri […]
Uganda: Minisitiri Ida Nantaba yarusimbutse umwe mu bashakaga kumwica aricwa
Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’itumanaho n’ikoranabuhanga muri Uganda, Ida Nantaba, kuri iki Cyumweru, itariki 24 Werurwe, yarokotse urupfu ubwo abicanyi bamukurikiranaga bari kuri moto bagerageza kumwica Imana igakinga akaboko umwe mu bari bamukurikiranye akahasiga ubuzima. Ibi ngo byabaye mu masaha ya saa 14h40 hafi ya Naggalama ubwo minisitiri Nantaba yavaga Kayunga yerekeza I Kampala. […]
Meze nk’umwana wavukiye muri WASAFI, biragoye kuba nahangana na data (Diamond)- Harmonize
Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi ku izina rya Harmonize yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga ko yaba ari mu nzira zo guhirika ku butegetsi Diamond Platnumz, bw’inzu itunganya umuziki ya WASAFI. Avuga ko yubaha cyane Diamond ndetse ko amufata nka se muri muzika. Bimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania byatangazaga ko Harmonize afite […]
Angola: Umuhungu w’uwahoze ari perezida yafunguwe nyuma y’amezi 7 afunze
Jose Filomeno dos Santos, umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Angola, Jose Eduardo dos Santos, wari ukurikiranweho icyaha cyo kugerageza kwiba akayabo ka miliyari 1,5 y’Amadolari ubwo yari akuriye ikigega cy’ubusugire bw’ubukungu bwa Angola, kuri iki Cyumweru yarekuwe nyuma yo kumara amezi arindwi muri gereza. Jose Filomeno yarekuwe ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, itariki 24 […]
Dr Minani avuga ko nta biganiro by’ibanga CNARED igirana na Leta y’u Burundi
Impuzamashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Burundi akorera hanze y’igihugu (CNARED) iyobowe na Dr Minani Jean, itangaza ko nta biganiro by’ibanga igirana na Leta y’u Burundi. CNARED ni impuzamashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Burundi, ikaba yaravutse nyuma y’imvururu zari zishingiye kuri politiki zavutse mu gihugu mu mwaka wa 2015, ubwo ishyaka CNDD-FDD ryatangaga Nkurunziza […]
Nanga abanyapolitiki bateza intambara mu gihe abaturage bifuza amahoro – Jah Bone D
Umuhanzi w’ umunyarwanda uba mu Busuwisi, Darius Rurangirwa uzwi nka Jah Bone D, ashimangira mu ndirimbo ze ndetse anagaragara mu itangazamakuru avuga ko atemeranya n’ abanyapolitiki bashyira imbere inyungu zabo bigatuma bashora ibihugu byabo mu ntambara aho guharanira amahoro nk’ uko abaturage bahora babyifuza. Iki ni kimwe mu bitekerezo uyu muhanzi w’ injyana ya Reggae […]
Ibiri kuba hagati y’u Rwanda na Uganda ntaho bihuriye na EAC- Uwahoze ari umucamanza mu rukiko rukuru
Uwahoze ari umucamanza mu rukiko rukuru rwo muri Uganda, James Ogola atangaza ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda bitareba Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Ogola kuri ubu uyobora umuryango utegamiye kuri Leta witwa ‘African Institute of Regional Integration Studies’ (AIRIS) avuga ko ibibazo by’umubano mubi biri hagati y’u Rwanda na Uganda bireba ibi […]
Uko umuherwe Jack Ma wa Ali Baba Group yemeye gukorana n’u Rwanda aho gukorana na Kenya
Dr Mukhisa Kituyi, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ku Bucuruzi n’Iterambere (UNCTAD) yahishuye ukuntu igihugu cya Kenya cyahombye amasezerano abyara inyungu cyagombaga kugirana n’umuherwe w’Umushinwa, Jack Ma, Chairman wa Ali Baba Group, wahisemo gukorana n’u Rwanda. Ibi Dr Mukhisa Kituyi yabihushuye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Jeff Koinange wa JKL, aho ashimangira ko Guverinoma ya Kenya […]
Guv. Mufulukye arasaba amadini n’amatorero kugira uruhare mu kurwanya amakimbirane yo mu ngo
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred yasabye abahagarariye amadini n’amatorero kugira uruhare mu kurwanya amakimbirane akirangwa mu ngo. Ibi Guverineri Mufulukye yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize mu muhango w’amasengesho yo gushimira Imana no gusengera igihugu, akaba yaberaga muri Hoteli EPIC mu Karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba. Uyu muyobozi w’Intara akaba ashima uruhare rw’amadini mu iterambere ry’igihugu. […]
Umugore wa Eddy Kenzo yazinze utwe
Umugore w’umuhanzi Eddy Kenzo, Rema Namakula yahafashe ava mu nzu byari bizwi ko ari yo rugo rw’aba bombi iherereye ahitwa Seguku mu Mujyi wa Kampala. Hashize imyaka ibiri Eddy Kenzo aretse kuba mu nzu imwe na Rema ajya gukodesha ahitwa mu gace ka Buziga. Uyu mugore yatangarije ikinyamakuru Bigeye cyo muri Uganda ko na we […]
Burundi: Yishe umukunzi we bari gutera akabariro mbere y’uko abaturage bamwihanira
Mu Ntara ya Karusi mu gihugu cy’u Burundi, umugabo yivuganye umukunzi we mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ushize, mbere y’uko nawe yicwa n’abaturage. Ibi bikaba byarabereye ku gasozi ka Mubaragaza, ko muri Komini Mutumba, mu Ntara ya Karusi nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ikomeza ivuga. Igipolisi cy’u Burundi kiravuga ko cyatabaye nyuma yo […]
Perezida Félix Tshisekedi yakiriwe na Perezida Kagame i Kigali- AMAFOTO
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2019, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Etienne Félix Tshisekedi yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda mu biro bye muri Village Urugwiro i Kigali. Ku wa 24 Mutarama 2019, nibwo Félix Tshisekedi yarahiriye imbere y’ibihumbi by’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo […]
Rulindo: Yafatanwe udupfunyika dusaga 150 tw'urumogi arwambariyeho
Kuri iki cyumweru tariki 24 Werurwe, Polisi ikorera mu karere ka Rulindo yafatanye umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko udupfunyika dusaga 150 tw’urumogi arwambariyeho imyenda y’imbere. Manirafasha Claude yafatiwe mu murenge wa Kinihira akarere ka Rulindo afite udupfunyika 157 tw’urumogi bivugwa ko yari akuye mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Miyove. Chief Inspector […]
Iminsi ya Museveni nka perezida irabaze- Bobi Wine
Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine atangaza ko iminsi ya Yoweri Kaguta Museveni nka Perezida wa Uganda ibarirwa ku ntoki. Ibi uyu mugabo yabitangarije mu birori byo gushimira Imana byateguwe na mugenzi we Kassiano Wadri,uharariye akarere ka Arua. Ati “ Ndakubwira ]Museveni), iminsi yawe irabaze. Ni gute wavuga ko wagiye mu ishyamba uharanira demokarasi […]