Umugore wa David Beckham yagaragaje uburyo agororotsemo hafi yo kwiyambika ubusa- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Victoria Beckham umugore w’ icyamamare David Beckham yagaragaye mu mafoto yazamuye akaguru hafi kwambara ubusa agaragaza uburyo umubiri we ugororotse, ifoto yatumye benshi bamuvugaho byinshi bitandukanye.
Uku kuzamura akaguru mu kirere, ngo uyu mugore yabikoze mu rwego rwo kugaragaza ibyishimo amaranye iminsi no kwishimira ibikorwa agezeho byo kumurika imideli.
Becham
Nk’uko Dailymail ibitangaza, ngo Victoria w’imyaka 41 y’amavuko yatunguye miliyoni 9.7 z’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga aho batangajwe n’uburyo amanika akaguru mu kirere bikagera n’aho birenga degree 90, benshi bakaba biyishimiye nk’uko bagiye babigaragaza mu bitekereza bayishyizeho.
Ibyo yabikoze nyuma yo kuzenguruka bimwe mu bihugu bya Asia birimo China, Korea y’Amajyepfo abamurikira bimwe mu bikorwa bye birimo kumurika imideli.
Victoria-Beckham-MAIN
Muri ubwo butembere yagiriye muri ibyo bihugu yaboneho gutera inkunga abibumbiye hamwe mu kurwanya icyorezo cya SIDA, nyuma agaruka iwe i Los Angeles ari naho akomeje kugirira ibihe byiza n’umuryango we.
Victoria Caroline Beckham akomoka mu Bwongereza akaba ari umuririmbyi, umunyamideli,… Yamenyekanye cyane ubwo mu 1994 yihurizaga hamwe na bagenzi be bakora itsinda bise Spice Girls.
Victoria Beckham
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *