Leta y’u Burundi yanze ko umubiri wa Bihozagara uhambwa n’umuryango we
Nyuma y’aho Jacques Bihozagara yitabye Imana aguye muri gereza ya Mpimba mu gihugu cy’u Burundi, umuryango we wasabye leta y’u Burundi ko wareka uyu muryango ugashyingura umubiri we. Kuri uyu wa gatandatu leta y’u Burundi yamaze gutangaza ko itazatanga umubiri wa Jacques Bihozaga ngo ushyingurwe n’umuryango we ngo kereka habayeho amasezerano yihariye hagati y’umuryango wa […]
Leta y’u Rwanda igiye kujya ihana ababyeyi n’abayobozi bakura abana mu ishuri
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aravuga ko leta y’u Rwanda igiye gushyiraho amategeko ahana ababyeyi batohereza abana babo mu mashuri kandi n’abayobozi barebera abana bava mu ishuri ntibagire icyo babikoraho bazabiryozwa. Ibi nibyo amaze iminsi agarukaho mu ngendo zitandukanye amaze iminsi akora. Ubwo aheruka mu karere ka Gakenke yibajije impamvu hari abana benshi […]
Karongi: Abarobyi bakanguriwe kuba abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano
Abarobyi bagera kuri 80 bakorera umwuga wabo mu gice cy’amazi cy’ikiyaga cya Kivu gikora ku mirenge ya Gishyita, Rubengera, Bwishyura na Mubuga yo mu karere ka Karongi basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’agace k’amazi bakoreramo umwuga wabo. Babikanguriwe ku itariki 31 Werurwe mu nama bagiranye n’umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi (Police […]
Ibimenyetso bigaragaza ko urukundo rwa Zari na Diamond rushobora kuba rurimo kuyoyoka?
Icyamamare Diamond Platnumz akomeje gufata indi ntera mu muziki we ariko iby’urukundo rwe na Zari biragenda bica amarenga yo kuyoyoka nyuma y’ibimenyetso bikomeje kugaragara. Nyuma y’uko Diamond atandukanye n’uwahoze ari umukunzi we, Wema Sepetu nibwo yahise yisangira umuherwe Zari bivugwa ko yaba yaramukuruje amafaranga. Hari ibimenyetso bimaze iminsi bigaragara byerekana ko aba bombi umunsi ari […]
RDC : Ingabo za FARDC zahunze umwanzi
Hashize iminsi ibiri ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ( FARDC) zitaye ibirindiro byazo byari Ihana muri territoire ya Walikare muri Kivu ya ruguru nyuma yo kumenya amakuru y’uko hari abarwanyi Mai Mai NDC bagiye gutera aka gace. Aba basirikare bari bashinze inkambi mu gace ka Bibua — Ruvungi. Izi ngabo zikaba zaroherejwe mu […]
Ku nshuro yacyo ya 5 igitaramo Haracyari ibyiringiro kitezwemo ibihe byiza
The power of the cross yateguye igitaramo Haracyari ibyiringingiro ku inshuro yayo ya 5mu rwego rwo guhumuriza Abanyarwanda bitryo bakaba babona bizaba ari umugisha. The power of the cross n’itsinda ryishyize hamwe rigizwe n’abanyamuryango 12 bakora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana kandi bakaba bakorera mu matorero atandukanye, kuri iki cyumweru Tariki ya 03/04/2016 nibwo […]
Umugore wa David Beckham yagaragaje uburyo agororotsemo hafi yo kwiyambika ubusa- AMAFOTO
Victoria Beckham umugore w’ icyamamare David Beckham yagaragaye mu mafoto yazamuye akaguru hafi kwambara ubusa agaragaza uburyo umubiri we ugororotse, ifoto yatumye benshi bamuvugaho byinshi bitandukanye. Uku kuzamura akaguru mu kirere, ngo uyu mugore yabikoze mu rwego rwo kugaragaza ibyishimo amaranye iminsi no kwishimira ibikorwa agezeho byo kumurika imideli. Nk’uko Dailymail ibitangaza, ngo Victoria w’imyaka […]
Mutabazi azataramana n’abandi bahanzi mu gitaramo cyo kumurika Albumu ye
“Isezerano” ni albumu nshya y’umuhanzi Mutabazi J. Claude azashyira ahagaragara ku munsi w’ejo tariki ya 3 Mata mu giterane cyatumiwemo abahanzi batandukanye barimo Maman Zulu, Safari Isaac n’abandi, bikazabera ku rusengera “IRIBA RYERA” Kimisagara. Mugutegura iki gitaramo, Mutabazi yifashishije ijambo riri muri Yesaya 26: 3 rigira riti: “Ugushikamijeho umutima, uzamurinda abe amahoro masa kuko akwiringiye”, […]
Nyuma yo gutangaza ko yaretse umuziki, Keko yongeye kugaragara aririmba
Ni muri iki Cyumweru Keko yatangaje ku mugaragaro ko aretse umuziki, ariko kuri uyu wa 31 Werurwe 2016 yatangaje benshi aho yagaragaye aririmba mu gitaramo cyo gushyira hanze albumu y’umuhanzi Brian Kenzie uzwi nka Rude Boy. Uyu muhanzikazi yavugaga ko akunda umuziki kurusha ibindi byose kuko bimufasha kunyura mu bibazo byo mu buzima bwe bwa […]
Umupolisi mpuzamahanga uzoherezwa mu Burundi azahura n’akaga
Akanama gashinzwe umutekano ka ONU karaye gatoye icyemezo cyo kohereza abapolisi bo kubungabunga amahoro mu Burundi. Iki cyifuzo kikaba cyari cyatanzwe n’igihugu cy’u Bufaransa arinacyo cyasabwe kozehereza aba bapolisi bataramenyekana umubare. Hagati aho Ambasaderi w’u Burundi muri ONU yatangaje umupolisi mpuzamahanga uzatinyuka kwinjira mu Burundi ntazihanganirwa Uyu mwanzuro wafashwe ntugaragaza neza umubare w’abapolisi bazoherezwa mu […]
Muhanga: Abamotari bahawe ubutumwa bwo gukumira ibyaha
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bagera kuri 450 bakorera mu mujyi w’akarere ka Muhanga, biyemeje kuba ijisho ry’umutekano aho bari hose, bagira uruhare mu kwicungira umutekano. Ibi abo bamotari bibumbiye muri Cooperative de Transport de VĂ©los Moteurs de Muhanga (COTRAVEMOMU) babyiyemeje ku itariki 31 Werurwe mu nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda muri […]
Ubuhamya: Uburyo Col. Mutarambirwa yigobotoye ingabo za FDLR
Colonel Mutarambirwa Elie, yavuye imuzi ubuzima yabayemo mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), agaragaza uburyo babeshywe ko bazafashwa gutera u Rwanda akiri muri FDLR ariko yabona bitagishobotse agafata umwanzuro wamuhinduriye ubuzima. Kuri ubu Mutarambirwa uvuka mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rutunga ni Komiseri muri Komisiyo yo […]
Dr Rose Mukankomeje uyobora REMA yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Dr.Rose Mukankomeje, Umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, afungwa by’agateganyo iminsi 30 nyuma yo gusanga uburemere bw’ibyaha aregwa bitamwemerera kuburana ari hanze. Ubwo hatangiraga kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Ubushinjacyaha bwamenyesheje Dr.Mukakomeje ko ashinjwa Ubufatanyacyaha mu kumena amabanga y’akazi, gusibanganya ibimenyetso no gusebya […]
Real Madrid irashaka kwihumura kuri Barcelone
“ El Clasico” uyu munsi tariki ya 2 Mata 2016 ni umukino utegerejwe na benshi, ukaba uri buhuze Real Madrid na Barcelone Muri make uyu mukino ntacyo uvuze cyane kubera ko ikipe ya Barcelona irusha Real amanota 10 habura imikino 8, ibi ntibiwubuza gukomera cyane ko ikipe ya Real Madrid yifuza kwihorera kuri mukeba wayo […]