Umugore w’Umunyamerika, Kimberley Sue, hamwe n’umushoferi wari umutwaye, bafashwe bugwate mu ishyamba ryo muri Pariki iri mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Uganda.
Abagizi ba nabi babafashe bugwate barasaba ibihumbi 500 by’amadolari ya Amerika ngo babarekure ari bazima. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’igipolisi wungirije cya Uganda, riravuga ko Kimberley Sue Endecott, ufite imyaka 35, na Jean Paul, umushoferi w’umunya Uganda bafashwe ubwo banyuraga muri pariki ya Queen Elizabeth, ku wa kabiri tariki ya 2 Mata 2019.
Iri tangazo rivuga ko baguye mu gico cy’abantu bari babateze ariko ngo hari abandi bantu babiri bakuze bari hafi aho, abo bagizi ba nabi bahasize, ari nabo baje kubwira polisi iby’iryo fatwa ryabo.
Nk’uko VOA ibitangaza, ngo mu gihe cyashize, umutwe wa cyisilamu wa Al Shabab wigeze kugaba ibitero kuri Uganda ariko nta muntu n’umwe urafata bugwate ngo usabe amafaranga kugira ngo arekurwe.
Pariki ya Queen Elizabeth iri hafi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahabarizwa imitwe y’inyeshyamba myinshi. Polisi iravuga ko ibimenyetso by’ibanze byerekana ko iri fatwa bunyago ryari rigamije amafaranga.
N’ubwo abakoze iri shimuta bataramenyekana, polisi ikaba ivuga ko kuba barahise basaba amafaranga bakoresheje telefoni igendanwa ya Endecott bari bafashe bugwate, ari ikimenyetso cy’uko ariyo bashaka, bityo ngo ikaba yagose ahari inzira zose sisohoka ku mupaka wa Uganda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.


