Mageragere: Ufite ingengabitekerezo ya jenoside agereranywa n’uwamize uburozi akaba adashaka kuburuka

Sangiza iyi nkuru

Abafungiye muri gereza ya Mageragere iri mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, bahereye ku rubyiruko ruyifungiyemo n’urundi ruri hirya no hino mu gihugu, bararukangurira kuyigendera kure.

Bamwe bavuga ko bitangaje kubona umwana w’imyaka nka 22 afite ingengabitekerezo ya janoside, mu gihe yavutse n’iyo jenoside yararangiye. Abayifite bagereranywa n’uwamize uburozi akaba yanga kuburuka.

Nyirandegeya ni umugore ufungiye muri iyi gereza, yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi, aricuza ku byabaye, agasaba abakiri bato kugendera kure ingengabitekerezo yayo, kugira ngo u Rwanda rutazasubira mu mateka mabi rwanyuzemo.

Yagize ati “Niduhaguruka twese tukavuga ayo mateka nk’uko umuyobozi amaze kuyatubwira, CNLG yayateguye iyakuye mu bantu, na we hari ayo ufite, dufatanye tuyasangize abana, twubake igihugu dore iminsi yacu irimo kugenda igana mu marembera ariko nibura u Rwanda rw’ejo abana bacu bazarubemo ubuziraherezo”.

Undi ati “Ni ukuvuga ngo ingengabitekerezo uyifite arayifite, ariko ikintu tubasaba buri munsi ni nka kuriya uwamize ubwo burozi adashaka kuburuka abugumane muri we buzamwice”.

Bavuga ko bibabaje kubona umwana ukiri muto afite ingengabitekerezo, uyu ati “Hari igihe ujya kumva, ukabona nk’umwana ufite imyaka 22 birumvikana yavutse nyuma ya jenoside wajya kumva, akavuga ko afunzwe kubera ko ari umuhutu, wajya kumva ukumva aravuze ati ‘Njyewe impamvu ndi ahangaha ni uko ndi umuhutu”.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rutangaza ko mu bafungwa n’abagororwa ba Mageregere nta ngero bafite zigaragaza ingengebitekerezo n’igisa nayo, kandi ko n’uwayigaragayeho amategeko akurikizwa.

Gatete Camille wari uhagarariye Komiseri Mukuru wa RCS, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi, muri iyi gereza, nk’uko VOA ibitangaza, yagize ati “Ikibaye icyo aricyo cyose, abayobozi barabahwitura bakabegera n’abaturage bafunze kugira ngo babagarure ku murongo mbese kugira ngo bashyire ku munzani ngo barebe uko ikibazo kimeze, amategeko arakurikizwa, niba hari itegeko ry’ingengabitekerezo yagaragaye, mu mabwiriza ya Leta arahari, icyo gihe kuko tugira abanyamategeko nibo bahita bagira inama icyakorwa”.

Ingingo ya 135 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *