Rusesabagina yavuze ku ifatwa rya Maj. Sankara muri Comores n’uko ubu arinzwe

Sangiza iyi nkuru

Major Callixte Sankara, Umuvugizi w’umutwe wa FLN ukunze kwigamba kugaba uduteroshuma ku butaka bw’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, ngo aridegembya kandi ngo ubu arinzwe n’amaso atagaragara nk’uko byatangajwe n’ishyaka MRCD rirwanya ubutegetsi abarizwamo. Ni nyuma y’aho mu minsi yashize byatangajwe ko yafatiwe mu Birwa bya Comores.

Paul Rusesabagina, Umuyobozi wa MRCD yemeje ko koko Major Callixte Sankara yatawe muri yombi kuwa Gatanu w’icyumweru gishize agafungwa, ndetse Guverinoma y’u Rwanda igashaka kumusaba ariko ntibiyihire.

Ati: “ Bagira ibyago rero kuko bakimara kumufata natwe twahise tubimenya ibyo ari byo. Twagombaga gushaka abantu bacu..inshuti za MRCD na FLN, noneho tukazibwira ibitubayeho kugirango nazo turebe yuko hari icyo zatumarira ”.

Nk’uko yakomeje abitangariza Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, ngo izo nshuti zahise zitangira akazi ngo zishaka ubuyobozi bwa Comores hatangira ibiganiro hari abari baturutse mu Rwanda bagiye kumusaba ariko habaho impaka bamwe bashaka kumujyana abandi badashaka kumutanga.

Yabajijwe izo nshuti avuga zabafashije izo ari zo, mu gusubiza azana umurongo wo muri Bibiliya agira ati: “ Akaboko k’iburyo  nikagira neza uramenye ak’ibumoso ntikazabimenye .”

Yakomeje agira ati: “ Ntabwo rero izo nshuti zo tuzivamo ngo tuzivuge .”

Yabajijwe rero uko byagenze kugirango Comores ntimutange kandi ari cyo yari yamufatiye, asubiza ko hari abantu batandatu bari bamaze iminsi bamugenza muri Comores kandi yari amazeyo igihe, akavuga ko bishoboka ko yari yaguzwe kuko ngo yari ahamaze igihe kandi nta muntu wamufashe.

Yabajijwe ukuntu rero abantu baba baravuye mu gihugu cyo hanze bakamufata, asubiza ko batamufashe ahubwo bamufatishije.

Ati: “ Bamaze rero kumufatisha, tugira amahirwe noneho birasakuza, bisakuje rero, bamujyana kumufunga, bamujyanye rero kumufunga, ubwo byari biduhaye wa mwanya wo kujya kwicara bya bintu tukabiganiraho .”

Yabajijwe aho Sankara kuri ubu yaba aherereye, asubiza agira ati: “ Icyo nakubwira cyo Sankara turamukurikirana umunota ku wundi, Sankara ari ahantu hizewe kandi hari umutekano .”

Yakomeje agira ati: “Nubwo naguhakaniye ko ntari bukubwire bya bindi nise iby’akaboko k’iburyo n’ak’ibumoso, ariko hari n’andi maso yandi amugenda runono amugenda bugufi,”

Abajijwe niba ari amaso y’abamufatishije n’ubundi, yasubije ati: “ Oya! Ndashaka kuvuga ahubwo amaso amurinze .”

Bwana Rusesabagina yibukijwe ko ubusanzwe Sankara yari asanzwe ari umuntu ukunze kumvikana mu itangazamakuru abazwa impamvu niba ari kwidegembya atarimo kumvikana, asubiza agira ati: “ Icyo nakubwira cyo, ari nacyo nabwira n’abantu bakunda kumva Ijwi rya Amerika, nuko Sankara ahari. Sankara igihe gikwiriye nikigera azagaragara, nk’uko yabavugishaga azongera abavugishe .”

Yabajijwe niba ibyabaye bitarabateye ubwoba ngo bibatere amakenga mu byo bakora, asubiza agira ati: “ Inyamanswa idakenga yishwe n’abatutizi. Ariko na none amayira twanyuze yose aremereye yatwigishije yuko nta muntu n’umwe ugenda umunsi we utaragera .”

Nyuma yo kubazwa kuri Sankara yabajijwe ku barwanyi ba FLN muri Nyungwe abazwa niba bakiri muri iri shhyamba cyangwa barahavuye.

Ati: “ Ntabwo twagiyemo tugiye kuvamo. Twebwe twararakaye icyo dushaka ni uburenganzira bwacu nk’Abanyarwanda kavukire .”

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *