Isezerano ry'Imana ntirihinduka
Indi mpanuka y'ubwato yahitanye 37 muri Congo
Abantu 37 basize ubuzima mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu Kiyaga cya Kivu ku wa Kabiri w’iki cyumweru. Ubu bwato bwarimo abantu 130 nk’uko Guverineri w’Intara ya Maniema, Papy Omeonga Tchopa yabwiye AFP. Yagize ati “ Twabonye imirambo 37 turayishyingura.” Uyu mutegetsi yavuze ko ubu bwato bwarohamiye ahitwa Katalama mu birometero 1200 uvuye ku biro bikuru […]
Sri Lanka: Leta ya Kisilamu yigambye ibitero byahitanye abantu 320 kuri Pasika
Umutwe wa Leta ya Kisilamu kuri uyu wa Kabiri wigambye kuba inyuma y’ibitero by’ubwiyahuzi biherutse kugabwa ku nsengero no ku mahoteli atandukanye mu gihugu cya Sri Lanka byahitanye abantu basaga 320 kuri Pasika, tariki 21 Mata 2019. Leta ya Kisilamu (Islamic State) yigambye ibi bitero nyuma y’amasaha 48 byibasiye amahoteli akunze kugendwamo n’abanyamahanga n’insengero eshatu […]
Rwamagana: Abafundi bari mu makoperative barataka kubura akazi bazizwa kurwanya akajagari
Abafundi bari mu makoperative mu Karere ka Rwamagana bavuga ko batagihabwa akazi kubera gushyira mu bikorwa amabwiriza bahawe n’amakoperative bakoreramo ababuza kubaka inzu n’ibipangu bidafite ibyangombwa bakemeza ko abanze kujya mu makoperative aribo byorohera kubona akazi . Abafundi Bwiza.com yasanze aho bita ku ndege bavuze ko umufundi uri muri koperative bimugora kubona akazi bitewe nuko basabwe […]
Burundi/Muyinga: Imbonerakure zafatanye mu mashati n’abarwanashyaka ba Agathon Rwasa
Urubyiruko rubarizwa mu ishyaka CNL rya Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’u Burundi, Hon.Agathon Rwasa, bafatanye mu mashati n’urw’ishyaka CNDD-FDD, imirwano ihoshwa na polisi. Ni imirwano yabereye mu gace ka Rukira, Intara ya Buyinga, aho impande zombi zarebanaga ay’Ingwe biza kurangira bafatanye mu mashatsi mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 21 Mata 2019. Nk’uko SOS […]
Perezida Paul Kagame ategerejwe mu gihugu cya Misiri
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Mata 2019, perezida w’u Rwanda Paul Kagame ategerejwe mu mujyi wa Cairo mu gihugu cya Misiri aho yitabira inama ikomatanije yiga ku bibazo bya Libya na Sudan . Ibi bibazo bikomeje guhangayikisha umugabane wa Afurika n’amahanga muri rusange.Iyi nama yihutirwa yatumijwe na perezida wa Misiri Abdel Fattah […]
Burundi: Abapolisi babiri biciwe mu bitero ku birindiro byabo 2 bitandukanye
Mu gihugu cy’u Burundi muri Komini Gihanga, mu Ntara ya Bubanza abapolisi babiri biciwe mu gitero cy’abantu bitwaje ibirwanisho. Ni abantu bivugwa ko bagabye igitero mu ijoro ryo kuwa Mbere rishyira kuri uuyu wa kabiri ku birindiro bibiri by’Igipolisi cy’u Burundi muri Komini Gihanga. Ubwo habagaho kurasana, abapolisi babiri ngo bishwe mu gihe ku ruhande […]
Inzego z’umutekano za Uganda zanze kurekura Abanyarwanda batanu bari baraburiwe irengero
Abanyamategeko b’Abanyarwanda batanu batawe muri yombi mu 2018 basabye ko abakiriya babo barekurwa cyangwa se bagashyikirizwa urukiko niba hari icyo bashinjwa. Aba banyamategeko bo mu nzu iburanira abantu yitwa ‘Thomas and Michael Advocates’ basabye ko aba Banyarwanda barekurwa. Aba Banyarwanda batawe muri yombi ni Eric Rugorotsi wabuze kuwa 25 Ukwakira 2018, David Twahirwa wabuze kuwa […]
Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda- AMAFOTO
Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, wari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, yarusoje mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Mata 2019. Sheikh Tamim bin yageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 21 Mata 2019, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe yakirwa na Perezida Kagame, banasangirira […]
Ubushinwa: Inama mpuzamahanga iraganira ku mihanda inoza ubuhahirane
Inama mpuzamahanga iganira ku bikorwaremezo byimakaza ubuhahirane iraba ku ncuro ya kabiri, nyuma y’iyabaye mu 2017. Yitabirwa n’ibihugu byinshi bivuye ku isi yose, mu cyerekezo cya Perezida Xi Jinping cyo gukora inzira ku butaka, munsi y’ubutaka, mu mazi no mu kirere hagamijwe ubucuruzi. Hashize imyaka itanu Perezida Xi Jinping atangije umushinga wo kubaka imihanda y’ubucuruzi […]
Diamond yamaze ‘gutera inda’ Tanasha Donna
Amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Tanzania ni uko umukunzi wa Diamond Platnumz yaba atwite inda y’amezi ane. Mu minsi micye ishize, uyu mukobwa yagaragaye mu ruhame ari kugura imyenda aherekejwe n’abo kwa nyirabukwe. Ikinyamakuru Ghafla dukesha iyi nkuru gitangaza ko Tanasha yagaragaraga nk’uwabyibushye nk’uko bigendekera abandi bagore batwite. Ku rundi ruhande, […]
Uwunganira umuryango wa Karegeya azikurikiranira abakekwa ubushinjacyaha bwa leta nibunanirwa
Umunyamategeko Gerrie Nel wunganira umuryango wa Karegeya mu rubanza kw’iyicwa rye, aremeza ko Ubushinjacyaha bwa leta ya Afurika y’Epfo ntibudafata icyemezo cyo gukurikirana abakekwaho uruhare azatangiza ubushinjacyaha bwigenga akabikurikiranira. Ni nyuma y’aho mu minsi ishize umucamanza w’urukiko rwa Randburg ategekeye Ubushinjacyaha bukuru bwa leta (NPA) kwitegura bukemeza ko buzakurikirana Abanyarwanda bane bakekwaho uruhare mu iyicwa […]
Perezida Kim Jong wa Koreya ya Ruguru agiye kugenderera mugenzi we Putin
Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un agiye kugirira uruzinduko rw’akazi mu Burusiya, ni ubwa mbere uyu muperezida azaba agendereye mugenzi we, Perezida Vladimir Putin. Ibi byatangajwe n’ikinyamakuru KNCA cya Leta y’u Burusiya kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2019, ariko ntabwo kigeze gitangaza igihe n’aho bazahurira. Leta y’u Burusiya yatangaje mu […]
RDC: Inyeshyamba zitazwi zishe abasirikare bane ba FARDC nazo ziraswamo batandatu
Inyeshyamba esheshatu n’abasirikare bane ba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baburiye ubuzima mu rugamba rwabahuje ku wa 21 Mata 2019, muri Teritwari ya Djugu, Intara ya Ituri. Imirwano yatangiye ubwo inyeshyamba zagabaga igitero ku biririndiro bya FARDC, imirwano yamaze amasaha abiri, inyeshyamba esheshatu zihaburira ubuzima hamwe n’abasirikare bane, inyeshyamba zinamburwa imbunda ebyiri za […]
Rusesabagina yavuze ku ifatwa rya Maj. Sankara muri Comores n’uko ubu arinzwe
Major Callixte Sankara, Umuvugizi w’umutwe wa FLN ukunze kwigamba kugaba uduteroshuma ku butaka bw’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, ngo aridegembya kandi ngo ubu arinzwe n’amaso atagaragara nk’uko byatangajwe n’ishyaka MRCD rirwanya ubutegetsi abarizwamo. Ni nyuma y’aho mu minsi yashize byatangajwe ko yafatiwe mu Birwa bya Comores. Paul Rusesabagina, Umuyobozi wa MRCD yemeje ko koko Major […]
Karongi: Kubahiriza amategeko byatumye umumotari yitandukanya n’ukekwaho icyaha
Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara ibinyabiziga kujya bagira amakenga y’ibyo batwaye mu rwego rwo kwirinda kupakira ibintu bitemewe n’amategeko birimo ibiyobyabwenge, magendu n’ibindi kandi igihe bahagaritswe n’inzego z’umutekano bakabikora hagamijwe kwirinda kwitwa abafatanyacyaha igihe uwo batwaye yaba afatanwe ibintu bitemewe. Ni mu gihe kuri uyu wa 21 Mata Polisi ikorera mu Karere ka Karongi yafashe […]