Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, wari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, yarusoje mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Mata 2019.
Sheikh Tamim bin yageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 21 Mata 2019, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe yakirwa na Perezida Kagame, banasangirira muri Kigali Convention Center. Ku munsi wakurikiyeho yamutembereje muri Pariki y’Akagera, iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard akaba yaherekeje Sheikh Tamim bin, ku kibuga cy’indege i Kanombe ubwo yasozaga uruzinduko rwe.
Sheikh Tamim bin asoje uruzinduko rwe mu Rwanda impande zombi (Rwanda & Qatar) zishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye: Ni amasezerano y’ubufatanye mu birebana n’umuco, siporo, ubukerarugendo, ubucuruzi ndetse n’ibijyanye n’ingendo zo mu kirere.





Amafoto: KT


