Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba buvuga ko umutekano mu ishyamba rya Nyungwe wifashe neza cyane, ko abavuga ko inyeshyamba ryahigaruriye babeshya.
Bitangajwe mu gihe inyeshyamba za FLN zirwanya Leta y’u Rwanda zatangarizaga ku bitangazamakuru mpuzamahanga ko byigaruriye iri shyamba, by’umwihariko na bimwe mu bihugu by’amahanga bikagira inama abaturage babyo baba mu Rwanda kwirinda gutemberera muri ibyo bice byegereye iri shyamba.
Ku itariki ya 1 Gicurasi, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’abakozi, abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Nyamasheke babarirwa hafi mu ijana, bizihirije uyu munsi muri Pariki ya Nyungwe, banamara impungege ababa bazifite ku birebana n’umutekano waho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamari Aimée Fabien avuga ko umutekano wifashe neza muri iri shyamba, ati “ Umutekano ni mwiza, ni amahoro, arasesuye, ni nyabagendwa, twahishimiye, nta mpungenge n’imwe, nta kibazo gihari, muri Pariki ya Nyungwe mu Rwanda ni nyabagendwa, natwe turi abantu kandi tuva amaraso turahari, turahaba ariko nta kibazo gihari”.
Iyi ni nayo ntero y’abakozi b’aka karere bari mu munsi mukuru muri iri shyamba, uyu ati “Ibyo rero bivugwa ngira ngo wenda uwaba atari hano yagira ngo ni ibindi ariko twe tuhegereye tuzi neza ko nta kibazo gihari, ni ahantu hatekanye”.
VOA itangaza ko impungenge ku mutekano mu ishyamba rya Nyungwe zaturutse ku mirwano yabaye hagati y’ingabo z’u Rwanda n’inyeshyamba za FLN, uyu mutwe w’inyeshyamba ukaba waranigambye kenshi ko ariwo ugenzura iri shyamba. Gusa bamwe muri aba bakozi bavuga ko ibyavuzwe byari byabateye ubwoba.
Ati “Ubwoba ntabwo bwabura, nabitekerejeho nza ariko kuba ndi kumwe n’abandi ndumva nta kibazo, njyewe nta n’ubwo ndimo kwemera ko ibyavuzwe byari ukuri ariko ndabona ari amahoro”.
Iyo Radiyo itangaza ko uzengurukije amaso ahagukikije, ku nkengero z’umuhanda mu ishyamba rya Nyungwe, haragaragara abasirikare benshi ku muhanda bafite intwaro, washishoza hafi yaho ukabona inkambi za gisirikare zitahahoze mbere y’imirwano yahavuzwe yashyamiranyije ingabo z’u Rwanda na FLN.
Akarere ka Nyamasheke kari mu dufite igice kinini cy’ishyamba rya Nyungwe kuko mu mirenge 15 ikagize umunani muri yo ikora kuri iri shyamba.



