Capt.Herman Nsengimana ni we wasimbuye Sankara ku buvugizi bwa FLN

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda itangarije ko ifite Nsabimana Callixte uzwi ku izina rya Sankara, wari umuvugizi w’inyeshyamba za MRCD/FLN, kuri ubu zatangaje ko yasimbuwe n’uwitwa Capt. Nsengimana Herman.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye, bivuga ko itangazo izi nyeshyamba zasohoye ku wa 5 Gicurasi 2019, rigaragaza ko uyu Herman yahise atangira akazi ke k’ubuvugizi, ngo zizeye kandi ko azagera ikirenge mu cya Sankara.

Bitangazwa ko Herman Nsengimana, ari umuvandimwe wa GĂ©rard Niyomugabo, yafashe iy’ishyamba nyuma yaho murumuna we[Niyomugabo]  aburiwe irengero kuva muri Mata 2014, ngo akaba yari mu mugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho hamwe na bagenzi  be barimo Kizito Mihigo ubu wahawe imbabazi agafungurwa, Jean Paul Dukuzumuremyi na Cassien Ntamuhanga wari warakatiwe n’inkiko nyuma akaza gutoroka gereza.

Herman Nsengimana ubaye umuvugizi w’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda ngo yanahoze ari umwarimu atarahunga.

Urwego rw’igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB) rwatangaje mu cyumweru gishize ko rufite Sankara wigambaga kugaba ibitero mu Rwanda byagiye binahitana ubuzima bw’abaturage, no gufata ishyamba rya Nyungwe n’ahandi mu bice by’Uburengerazuba.

RIB yatangaje ko Sankara azagezwa imbere y’ubutabera vuba ashinjwa ibyaha byakorewe ku butaka bw’u Rwanda birimo: Kurema umutwe witwara gisirikare utemewe,  gushishikariza no gutanga amabwiriza yo gukora ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gufata bugwate abantu, ubujura bwitwaje intwaro no gusahura. Dosiye ye irashyikirizwa Ubushinjacyaha nkuko biteganwa n’amategeko”.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *