Uburusiya: 41 baguye mu mpanuka y'indege
Mu mugoroba wuyu wa 5 Mata, ni bwo indege yahiriye ku kibuga cyindege cya Sheremetyevo mu Burusiya, kugeza ubu bikaba bimaze kumenyekana ko yatwaye ubuzima bwabantu 41. Ni impanuka yakozwe nindege yo mu bwoko bwa Sukhoi Superjet-100, yakorewe muri iki gihugu. Iyi ndege yari itwaye abantu 78 muri rusange; harimo abagenzi 73 nabakozi 5. Umuvugizi […]
60 ku ijana byâAbanyayuganda bemeza ko igihugu cyabo kigana ahabi
Abaturage batandatu ku icumi bo muri Uganda bemeza ko igihugu cyabo kiri kwerekeza ahabi nkâuko ubushakashatsi bwabyerekanye. Ikusanyabitekerezo ryakozwe nâumuryango utegamiye kuri Leta witwa âResearch World International (RWI), Abanyayuganda bagaragaje ko ari ko babona ahazaza hâiki gihugu kiyobowe na Museveni Kaguta Yoweri mu myaka 33 ishize. RWI ivuga ko yakoze ubu bushakashatsi igendeye ku mibare […]
Mohamed Salah ntazakina umukino uzahuza Liverpool na FC Barcelone
Rutahizamu wâikipe ya Liverpool, Mohamed Saleh ntabwo azagaragara mu mukino wa ½ wa shampiyona yâamakipe yabaye aya mbere iwayo (Champions League) ku mugabane w’u Burayi, bitewe n’imvune yagize. Ni umukino uzaba ku wa Kabiri tariki ya 7 Gicurasi 2019, saa tatu zâijoro (21:00), uyu mukinnyi ukomoka muri Misiri akaba yaravunikiye mu mukino wo ku wa […]
Amakimbirane muri UDEPR : Uwari Umuvugizi waryo yarirukanywe
Rev. Kavamahanga Alphonse wavugwaga mu gushinga itorero UDEPR, biravugwa ko yirukanwemo agahitamo gushaka kugurisha ibyuma bigabyutsa amakimbirane yari asanzwe yarakuruwe nuko yabeshye ko yavuye muri ADEPR ari Pasiteri ndetse afite nâumugore, byavumburwa ko yabeshye agahita yerekwa umuryango. Kavamahanga Alphonse wabanje gushinga umuryango witwa Filadelphia International Ministries (FIM) utari wemewe gukorera mu itorero ADEPR, bimuviramo gutengwa […]
Ibihugu byo mu karere bikomeje kongera ingengo yâimari igenda ku gisirikare
Ibihugu byo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika yâIburasirazuba bikomeje kuzamura ingengo yâimari igenda ku gisirikare, aho bivugwa ko ingengo yâimari yabyo yageze kuri miliyari 2,9 zâamadolari ivuye kuri miliyoni 200$ mu rwego rwo gushyira ku rwego rugezweho ibikoresho. Nkâuko imibare yashyizwe ahagaragara nâIkigo mpuzamahanga cya Stockholm cyâUbushakashatsi ku Mahoro (Sipri) ibigaragaza, ngo igihugu cya […]
RDC: Batatu bakomeretse abandi baburirwa irengero mu mirwano yahuje FARDC na ADF
Abantu batatu bakomeretse abandi benshi baburirwa irengero kuri iki Cyumweru, mu mirwano yahuje ingabo za Congo, FARDC, nâinyeshyamba zo mu mutwe wa ADF mu giturage cya Batonga cyo muri groupement ya Banande-kainama muri Kivu yâAmajyaruguru no muri Sheferi ya Banyali-Tchabi muri Ituri. Nkâuko bitangazwa na Sosiyete sivile yo muri iyi groupement ya Banande-Kainama, ngo igiturage […]
Iyo uri umugisha umugisha urakwizanira kandi ukiranukira Imana abikiwe ubutunzi
Iri ni Ijambo ry’Imana mugezwaho n’Umukozi wâImana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye yâivugabutumwa yise âNibintije Evangelical Ministriesâ yigisha ijambo ryâImana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro. Mu igitabo cyâ Imigani igice cya cumi […]
Mukuru wanjye yitabye Imana none umugabo we aransaba kumubera umugore ngo musimbure- NKORE IKI?
Ndagisha inama nyuma yo guhura nâikigeragezo gikomeye cyambayeho nyuma yâaho mukuru wanjye yitabye Imana yari afite abana bato, none umugabo we akaba ansaba ko twabana. Mu mwaka wa 2013 nibwo mukuru wanjye yashakanye nâumugabo we, bari bamaze kubyarana abana babiri, umukuru afite imyaka itanu, umuto ni ibiri. Hashize igihe kitarenze amezi atandatu yitabye Imana. Mu […]
Uko Museveni yigaruriye Kayumba na Bizimungu muri gahunda ye ku Rwanda
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ngo yifuje gukomeza kugenzura u Rwanda kuva kera abinyujije muri Kayumba Nyamwasa na Pasiteri Bizimungu, wabaye Perezida wâu Rwanda nyuma yâintambara na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaza kuva ku butegetsi mu 2000 yeguye ku mirimo ye nkâuko inkuru dukesha The New Times ivuga. Iyi nkuru itangira ivuga ko umwanya […]
Diamond yahishuye ko uwamurindaga yaryamanye nâumugore wa Harmonize
Umuhanzi Diamond Platnumz aherutse gushyira ku karubanda ko uwahoze ari umurinzi we, Mwarabu Fighter yaryamanye nâumukunzi wa mugenzi we, Harmonize ari we Sarah Michelloti. Ikinyamakuru Ghafla kivuga ko Diamond yashyize ku karubanda aya makuru mu ndirimbo yafatanyije na Fally Ipupa yitwa âInamaâ. Diamond avuga ko umurinzi we, Mwarabu yirukanwe nyuma yo kuryamana nâumugore wa Harmonize. […]
Amerika iremeza ko iminsi ya Perezida Maduro ku butegetsi muri Venezuela ibaze
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi nâAmahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo, kuri iki Cyumweru yatangaje ko Perezida Nicholas Maduro wa Venezuela nta gihe kinini asigaje ku butegetsi nubwo Juan Guaido umurwanya akomeje kugerageza kumukura ku butegetsi ntihagire icyo bitanga. Mu kiganiro na Televiziyo ABC News yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, […]
Tanzania: Mdude Nyangali utavuga rumwe na Leta ya Magufuli yashimuswe n'abatazwi
Polisi yo mu gace ka Songwe mu magepfo ya Tanzaniya yatangaje ko itazi amakuru yo gufatwa kwa Mdude Nyangali, umurwanashyaka w’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi bivugwa ko yashimuswe n’abantu bataramenyekana. Bwana Nyangali azwi cyane kuko akunze kunenga ku mugaragaro bimwe mu byemezo bya politiki bya Perezida John Pombe Magufuli n’ishyaka rye Chama Cha Mapinduzi(CCM). Ku […]
Perezida Kagame ategerejwe mu Ntara zâAmajyaruguru nâUburengerazuba
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, guhera kuri uyu wa Kabiri aragenderera uturere dutandatu two mu ntara zâAmajyaruguru nâUburengerazuba. Biteganyijwe ko azatangirira uruzinduko rwe mu Karere ka Burera na Musanze akazasoreza ku munsi wa kabiri I Nyamasheke na Karongi ariko yabanje guca i Rubavu na Rutsiro. Muri uyu mwaka mu kwezi kwa Gashyantare nibwo Perezida wa […]
Nari gusoma Nick Canon iyo aza kumpa amahirwe- Miss Anita Fabiola
Miss Anita Fabiola wo muri Uganda, avuga ko iyo aza guhabwa amahirwe nâicyamamare Nick Canon cyo muri Leta Zunze Ubumwe, yari kugisoma. Nick Canon yagaragaye mu gihugu cya Uganda mu cyumweru gishize aho yagiye abonana nâibyamamare bitandukanye byaho birimo na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wâimfura wa Perezida Museveni. Miss Fabiola wamaranye nâiki cyamamare igihe […]
Burundi: Umuyobozi muri CNDD- FDD arashinjwa gufata umugore ku ngufu
Umuyobozi mu ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Mu Ntara ya Gitega, Komini Bugendana arashinjwa  gufata abagore nâabakobwa ku ngufu. Ihuriro ryâabagore rikaba risaba ko yava ku buyobozi agakurikiranwa. Ntahonsigaye Deo asanzwe ari umuyobozi wa Zone ariko akaba ari nâumuyobozi ukomeye muri CNDD- FDD, ngo akaba yarafashe ku ngufu umukobwa muri zone ayobora, […]
Capt.Herman Nsengimana ni we wasimbuye Sankara ku buvugizi bwa FLN
Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda itangarije ko ifite Nsabimana Callixte uzwi ku izina rya Sankara, wari umuvugizi w’inyeshyamba za MRCD/FLN, kuri ubu zatangaje ko yasimbuwe n’uwitwa Capt. Nsengimana Herman. Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye, bivuga ko itangazo izi nyeshyamba zasohoye ku wa 5 Gicurasi 2019, rigaragaza ko uyu Herman yahise atangira akazi ke k’ubuvugizi, ngo zizeye […]