FDLR ikomeje kwimuka iva muri Kivu y’Amajyaruguru igana muri Kivu y’Amajyepfo

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo muri Bunyakiri, muri Teritwari ya Kalehe bahangayikishijwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR bavuga ko ziri kuva muri Kivu y’Amajyaruguru zimukira iwabo muri Kivu y’Amajyepfo.

Sosiyete Sivile yo muri Kalehe iravuga urujya n’uruza rw’abahoze mu mutwe wa FDLR bahereye muri Mutarama bimukira iwabo baturutse muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Irindi tsinda ry’abarwanyi ba FDLR ngo ryaturutse ahitwa Mwenga rikambika muri iyi Teritwari ya Kalehe nk’uko amakuru akomeza avuga.

Sosiyete Sivile muri Bunyakiri yatanze igitekerezo kuri iki kibazo, iremeza ko kuba muri iki gice kw’aba bahoze muri FDLR ari ikibazo gikomeye ku baturage na Kalehe muri rusange.

Iyi sosiyete sivile ikaba ivuga ko abaturage batiteguye kubana n’aba ba FDLR bavuga ko badakeneye. Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko ubusabe bwagejejwe ku mukuru w’igihugu na Monusco ngo hafatwe ingamba zihutirwa mu gusubiza iwabo izi nyeshyamba z’Abanyarwanda.

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo bwo buvuga ko burimo gukurikirana iki kibazo bugasaba abaturage ba Bunyakiri kuba maso.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *