NI GUTE WAHANGANA N’ IBIBAZO URIMO igice cya 5
Soma 2 Ingoma 20:1-22 Uyu ni umunsi wanyuma wa Seminar tumazemo hafi icyumweru cyose, twabonye uburyo Imana yihutira gutabara mu ibibazo byacu, ikabigenzura umunota ku umunota kuko Ari Imana y’ Inyembaraga kandi ikaba ari nini kurusha ibibazo byacu. Mu amasomo twagiye tubona mu minsi ishize twabonye ko nta mpamvu yo gucika intege kuko Imana igihe […]
Kamonyi: Ibuka irasaba abafite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abazize Jenoside kuyatanga igashyingurwa mu cyubahiro
Mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu karere ka Kamonyi cyabereye ku Rwibutso rw’aka karere ruherereye mu Kibuza ,kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2019, bamwe mu barokotse Jenoside bavuga ko ubumwe n’ubwiyunge bushobora kubangamirwa nuko hari abatarabona imibiri y’ababo ngo ishyingurwe ndetse n’abangirijwe imitungo yabo bakaba batarishyurwa. Perezida wa […]
Samuel Eto’o Fils na Ahmad bakiriwe na Perezida Tshisekedi muri Congo
Icyamamare muri ruhago, Samuel Eto’o Fils ukomoka muri Cameroun, yakiriwe mu biro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari kumwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), Ahmad Ahmad. Muri uru ruzinduko rw’ibi byamamare ku Isi muri ruhago rwabaye ku wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2019, ubwo byakirwaga byari biherekejwe na […]
RDC: Abaturage bakwiriye imishwaro bahunga ibitero bigabwa n’inyeshyamba zirimo Abarundi
Abaturage basaga ibihumbi 20 bavuye mu byabo bakwira imirwano bahunga ibitero byagabwe n’inyeshyamba za Maà ¯-Maà ¯ zirimo n’abarundi. Igitero cyagabwe ku wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2019, mu duce twa tulambo, marunde, rinjanja na itombwe, turi muri Teritwari ya Mwenga, muri Kivu y’Amajyepfo. Bitangazwa ko inyeshyamba za Maà ¯-Maà ¯ arizo zagabye iki gitero. Nk’uko SOS Medias/Burundi […]
Abo Majoro Sankara yavugiraga ntibizeye 100% ko akiri muzima
Nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse abanyamakuru Callixte Nsabimana uzwi nka ‘Major Sankara’, ishyaka MRCD rifite umutwe witwara gisirikare yari abereye umuvugizi ryatangaje ko rikemanga uyu muhango, rigatangaza ko ritizeye neza ko akiri muzima, haba mu mutwe no mu mubiri. Mu itangazo BBC itangaza ko iri shyaka ryasohoye kuri iki cyumweru tariki ya 19 […]
Uburengerazuba: Abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye kuri FPR/ Inkotanyi biyemeje kuzamura bagenzi babo 517
Ibyishimo ni byose ku bagore bagera kuri 517 batoranijwe mu mirenge yose igize intara y’uburengerazuba bavuga ko bajyaga barya zahize,bagiye gufashwa gukora imishinga iciriritse n’abagore bagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu ntara y’uburengerazuba,aho buri mugore agiye guhabwa amafaranga 100.000 akazakora umushinga yihitiyemo  wamuteza imbere. Vice chairperson w’urugaga rushamikiye ku muryango FPR/ Inkotanyi […]
Icyamamare Schwarzenegger cyahuriye n’uruva gusenya muri Afurika y’Epfo
Arnold Schwarzenegger wamamaye mu gukina sinema ndetse akaba yarabaye Guverineri wa Leta ya California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahuriye n’uruva gusenya muri Afurika y’Epfo aho yakubitiwe umugere arimo kuganira n’abakunzi be ubwo harimo kuba imikino yamwitiriwe yo kurushanwa gusimbuka umugozi yiswe Arnold Classic Africa. Uyu wamuteye umugeri nawe yahise atabwa muri yombi amaze […]
Abagize EALA barasaba Ubumwe bw’u Burayi gukuraho ibihano bwafatiye u Burundi
Abagize inteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) basabye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi gukuraho ibihano byafatiwe u Burundi. Umwe muri aba ukomoka mu gihugu cya Kenya yavuze ko ibihano Ubumwe bw’u Burayi bwafatiye u Burundi kuva mu 2015 ari uburyo bwo gukomeza ubukoloni bugezweho. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Citizen, uyu mudepite yagize ati: […]
Perezida Tshisekedi yavuze ko Minisitiri w’Intebe azamenyekana mu cyumweru gitaha
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ku wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2019, yatangarije abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu ko uzaba Minisitiri w’Intebe yabonetse, igisigaye ari ukumugaragariza abaturage. Felix Tshisekedi yabaye Perezida w’iki gihugu muri Mutarama 2019, abatavuga rumwe na we barimo Martin Fayulu bakaba bakomeje kunenga ubutegetsi bwe, aho […]
RURA yamaze gukora inyingo ku buryo ikibazo cy’itumanaho ku batunze telefone cyakemuka
Mu duce dutandukanye tw’igihugu, cyane nko mu byaro, babangamiwe no kuba batunze telephone ariko bakaba badashobora guhamagara cyangwa ngo bahamagarwe kubera ko nta minara ihari. Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere cyamaze gukora inyigo kigiye gukemura iki kibazo. Iki kibazo kiboneka cyane ku bantu batuye mu mibande; aho bisaba ko burira imisozi cyangwa bagashaka ahantu hegutse kugira ngo […]
Sudani: Ubutegetsi bw’abasirikare bugiye gusubukura ibiganiro n’abigaragambya bariye karungu
Ubutegetsi bw’inzibacyuho bugizwe n’abasirikare muri Sudan butangaza ko bugiye kongera kuganira n’abahagarariye abigaragambya kuri iki cyumweru. Ni nyuma y’aho ku mugoroba wo ku wa Gatanu abigaragambya bashegeshe bikomeye za bariyeri zo mu muhanda mu Mujyi wa Khartoum. Byari biteganyijwe ko aba bajenerali n’abahagarariye abigaragambya bemeranya ku nzibacyuho y’imyaka itatu kuwa Gatanu w’iki cyumweru. Umuyobozi w’aka […]
Uganda yashimangiye ko idashobora gucumbikira abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda
Igihugu cya Uganda cyatangaje ko kidashobora gucumbikira imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda kivuga ko kidashobora kwemera ko ubutaka bwacyo bukoreshwa n’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu. Ibi Guverinoma ya Uganda yabitangaje igeza ku bahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu ibyerekeye umubano wacyo n’u Rwanda mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda. Iri tangazo […]
FDLR ikomeje kwimuka iva muri Kivu y’Amajyaruguru igana muri Kivu y’Amajyepfo
Abaturage bo muri Bunyakiri, muri Teritwari ya Kalehe bahangayikishijwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR bavuga ko ziri kuva muri Kivu y’Amajyaruguru zimukira iwabo muri Kivu y’Amajyepfo. Sosiyete Sivile yo muri Kalehe iravuga urujya n’uruza rw’abahoze mu mutwe wa FDLR bahereye muri Mutarama bimukira iwabo baturutse muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru. Irindi […]
Hakomejeje gututumba intambara hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Umwe mu bayobozi b’ingabo zidasanzwe za Iran, Saleh Jokar yatangaje kuri uyu wa Gatanu ushize ko ibisasu bya missiles bitagera kure cyane y’igihugu cye zishobora kugera ku mato y’intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu Kigobe cya Perse. Ibi Saleh Jokar wungirije ukuriye ingabo zidasanzwe za Iran yabitangaje mu gihe hakomeje kumvikana umwuka […]
Ibibazo by’u  Rwanda bizajya bisubirizwa mu nzira za dipolomasi, si mu binyamakuru- Min. Kutesa
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa atangaza ko ibibazo byose u Rwanda rufitanye na Uganda bbisubizwa kandi bizakomezwa gusubizwa binyuze muri dipolomasi mu nzira za dipolomasi aho kwitabaza ibinyamakuru. Minisitiri Kutesa, aganira n’abadiplomate mu ntangiro z’iki cyumweru yavuze ku bibazo bitatu u Rwanda rwakunze kugaragaza ko ari bimwe mu byo Uganda yashakaira ibizubizo kugira […]