Nyuma y’imyaka itatu ari mu buhungiro, Moise Katumbi yageze muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, mu mugi wa Rubumbashi kuri uyu wa mbere, tariki ya 20 Gicurasi.
Indege ye yageze ku kibuga cy’indege cya Luano, ahagana saa 12:45 z’amasaha yo mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Katumbi yagize ati:
” Ndashimira Imana kuba ngarutse. Ngarutse ku bw’amahoro n’ubwiyunge mu gihugu cyange no kurwanirira inyungu z’abaturage ba Congo hamwe n’itegekonshinga. Ngarutse kureba abavandimwe bashavuye cyane. Icy’ingenzi kuri nge ni abaturage ba Congo.”
Kuva mu gitondo, ku kibuga cya Luano, abaturage benshi barimo n’abakunzi b’ikipe y’umupira w’amaguru ya TP Mazembe bari biteguye kwakira uyu wahoze ari umuyobozi w’intara ya Katanga. Katumbi ni we nyiri Mazembe.
Katumbi yahunze ubwo yashinjwaga na leta ya Joseph Kabila ibyaha by’ubucuruzi bwa magendu, guha akazi abasirikare b’abanyamahanga no kugira ubundi bwenegihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibi birego byakuweho na Perezida Felix Tshisekedi, bimuharurira inzira zo kugaruka mu gihugu cye cy’amavuko. Koko ntibyatinze, yatangaje ko azagaruka mu gihugu. Umunsi wabaye uyu nguyu.
Ni uku byari bimeze i Lubumbashi:
https://twitter.com/C_SOI/status/1130406631546773504
Aya ni amakuru dukesha ikinyamakuru Actualite gikorera muri iki gihugu.


