Impeta yawe irihe ? igice cya mbere n'icya kabiri

(Itangiriro 24:22) Nuko ingamiya zimaze kweguka, uwo mugabo yenda impeta y’izahabu, kuremera kwayo kwari nk’igice cya shekeli, n’ibimeze nk’imiringa bibiri byo kwambara ku maboko, kuremera kwabyo ni shekeli cumi z’izahabu, arabimwambika Maze iminsi itari micye nganirizwa mu mutima wanjye ku Ijambo IMPETA, ubusanzwe Impeta n’ikimenyetso k’isezerano umuntu agirana n’undi cg inshingano runaka, nk’ubuyobozi, impano,… Jyewe […]

Abakinnyi ba Rayon Sports banze gukora imyitozo bageze ku kibuga

Uyu munsi, tariki ya 20 Gicurasi, abakinnyi ba Rayon Sports banze gukora imyitozo ubwo bari bageze ku kibuga cy’imyitozo cya Nzove. Iyi dukesha Inyarwanda ivuga ko byatewe n’umushahara bamaze amezi abiri badahabwa. Ngo bari basezeranyijwe kwishyurwa nyuma y’umukino wahuje Rayon Sports na Musanze FC ku wa gatanu w’icyumweru gishize. Ni umukino wabereye kuri sitade ya […]

Nyamasheke: Abasoje amasomo yabo muri TTC Mwezi basabwe kuba abarezi b’intangarugero

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko bwamaze igihe kirekire bufite ikibazo cy’abarezi b’amashuri abanza bize inderabarezi kuko wasangaga benshi bigisha badafite izo mpamyabumenyi,aho Leta ifatiye icyemezo cyo kubaha ishuri nderabarezi TTC Mwezi,iki kibazo ngo kikaba kimaze gukemuka ku kigereranyo kirenga 90%, abarangiza muri iri shuri  bakaba basabwa kuba intangarugero mu kuhazamura ireme ry’uburezi. Ubwo iri […]

RDC: Abasirikare babiri ba FARDC barashwe, batatu muri MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ baricwa

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gitangaza ko hari abasirikare bacyo babiri bakomerekejwe n’amasasu mu mirwaho yabahuje n’inyeshyamba za MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ, zishwemo batatu. Ni imirwano yabaye ku Cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2019, muri Teritwari ya Masisi, uzwiho kuba ikungahaye ku mabuye y’agaciro, muri Kivu y’Amajyepfo. Nk’uko bitangazwa na Capt. DieudonnĂ© Kasereka, umuvugizi w’ingabo […]

Gabon: Abateramakofe batatu b’Abarundi bafatiriwe muri hotel kubera kubura ubwishyu

Mu gihugu cya Gabon hafungiwe abakinnyi batatu b’Abarundi bari bahagarariye igihugu mu Mikino Nyafurika y’Iteramakofe, aho bafungishijwe ijisho muri imwe mu mahoteli yo mu murwa mukuru Libreville kubera kubura ubwishyu. Aba bari kumwe n’abandi babiri bari babaherekeje, umutoza wabo n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofe mu Burundi. Byari biteganyijwe ko aba bazasubira mu Burundi kuwa Gatandatu nk’uko […]

Google yabujije Huawei gukoresha uburyo bugezweho bwa Android

Kompanyi ya Google ifite ikicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatse Huawei uburenganzira bwo gukoresha uburyo bushya bwa Andoid. Ubu buryo bwa Android ni bwo butuma telefone zikoresha imbuga nka YouTube, Gmail n’uburyo bw’amakarita twita ‘Maps’. Huawei ni uruganda cyangwa kompanyi y’Abashinwa kandi ifite ikicaro mu Bushinwa. Ifungwa ryayo risanishwa n’intambara y’ubucuruzi iri hagati y’Ubushinwa […]

Moise Katumbi yageze i Lubumbashi

Nyuma y’imyaka itatu ari mu buhungiro, Moise Katumbi yageze muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, mu mugi wa Rubumbashi kuri uyu wa mbere, tariki ya 20 Gicurasi. Indege ye yageze ku kibuga cy’indege cya Luano, ahagana saa 12:45 z’amasaha yo mu Rwanda. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Katumbi yagize ati: ” Ndashimira Imana kuba ngarutse. Ngarutse […]

Uganda: Abicanyi bari imbere mu nzego z’umutekano na guverinoma — Minisitiri Nantaba

Abantu bitwaje imbunda bica abayobozi muri Uganda ntabwo ari abo mu mutwe wa ADF nk’uko Igipolisi kivuga, ahubwo ngo ni abakozi b’inzego z’umutekano nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Idah Nantaba. Ibi Nantaba yabitangarije Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Bukolooto mu mujyi wa Kayunga muri iyi weekend ishize aho yagize ati: “Ukuri […]

Kigali: Hatangiye inama mpuzamahanga ya 5 mu kuzamura urwego rw’amasomo y’ubumenyi n’ubumenyi ngiro

  Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Gicurasi 2019, i Kigali hatangiye inama mpuzamahanga ya gatanu ku bufatanye mu kuzamura urwego rw’amasomo y’ubumenyi( Science) n’ubumenyi ngiro (TVT) PASET ( Partnership for Skills in Applied Science , Engineering and Technology ) by’umwihariko mu bihugu bya Afurika y’ubutayu bwa Sahara. Iyi nama ya PASET iriga uburyo […]

Banze kwishyura amafaranga y’ubukode nyiri inzu abahimisha kuyikuraho inzugi n’amadirishya

Pascal w’imyaka 50 na Nicole Vermeulen wa 53 y’amavuko, bagiye bamara igihe bagirana amakimbirane na nyiri inzu bakodesha,  biza kurangira abahaye igihano gikakaye. Inzu Pascal na Nicole bakodesha iherereye mu gace ka Lignières, muri Aube mu Bufaransa, ubu bayibamo imanitsemo ibitambaro mu madirishya n’imbaho mu muryango nyuma yo gukimbirana na nyirayo, banga kumwishyura ay’ubukode. Nk’uko […]

RDC: Nyuma ya Moise Katumbi, Mbusa Nyamwisi ukuriye RCD/K-ML nawe arateganya gutaha

Antipas Mbusa Nyamwisi, Umuyobozi w’ishyaka RCD/K-ML (Rassemblement Congolais pour la Democratie/Kisangani-Mouvement de Liberation) agiye gusubira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’imyaka itanu ari mu buhungiro nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’iri shyaka. Paul Muhindo Vahumahwa yahishuriye Politico.cd ko nta kizabuza Mbusa Nyamwisi gusubira mu gihugu. Uyu mudepite wo muri Beni yatangaje ko umunsi n’aho azanyura […]

Rubavu: Abamotari bategetswe gukoresha esansi ya kompanyi imwe

Abamotari bo mu Karere ka  Rubavu baratabaza bavuga ko bahawe amabwiriza yo gukoresha esansi ya Kompanyi yo muri Afurika y’Epfo yitwa Engen. Aba bamotari batangarije The Chronicles dukesha iyi nkuru ko ibi babitegetswe n’abayobozi babo, ubusanzwe bafitiye icyizere hafi ya ntacyo. Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa ati “  Ibaze na we uri […]

Tanzania: Impunzi z’Abarundi zatakarije icyizere polisi ziyemeza kwirindira umutekano w’ijoro

Impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Nduta muri Tanzania, ziyemeje kwipangira amarondo y’ijoro kugira ngo zirindire umutekano, nyuma y’ibitero bitandukanye zagiye zigabwaho zizeye ko hari inzego z’umutekano ziwubarindiye. Ni icyemezo zafashe kuva ku wa 14 Gicurasi 2019, amarondo y’ijoro akaba yaratangiriye muri zone enye muri 21 zigize iyi nkambi ya Nduta. Izi zone ngo zikaba […]

Intara y’Iburasirazuba yihariye 1/2 cy’imanza za Jenoside zitararangizwa mu Rwanda

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, IBUKA, uravuga ko mu Ntara y’Iburasirazuba hari abayobozi batuma imanza za Jenoside zitarangizwa neza, ikongeraho ko hari na bamwe mu barokotse jenoside batotezwa mu gihe babajije impamvu izi manza zatinze kurangizwa. IBUKA ikaba ivuga ko iyi Ntara y’Iburasirazuba yihariye ½ cy’imanza za Jenoside zigomba kurangizwa mu Rwanda. IBUKA […]

Niturwana na Irani, niryo herezo ryayo- Trump

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump atangaza ko Iran ishobora kwikururira ibyago yishora mu ntamabara n’igihugu cye kuko ari ryo herezo ryayo. Hamaze iminsi hanugwanaugwa intambara hagati y’ibihugu byombi ahanini bitewe n’uko Iran yaba yarubuye umugambi wayo wogucura intwaro za kirimbuzi. Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa twitter ku Cyumweru, Trump […]

Moise Katumbi ategerejwe i Lubumbashi nk’umwami

Umuherwe w’umunyapolitiki, Moise Katumbi wari umaze imyaka itatu mu buhunzi nyuma yo kutavuga rumwe na Perezida Joseph Kabila bahoze ari inshuti z’akadasohoka, nyuma yo gukurirwaho ibihano yari yarafatiwe n’inkiko, ubu ategerejwe mu mujyi wa Lubumbashi nk’umwami. Bitangazwa ko Moise Katumbi agera i Lubumbashi kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi 2019, ubu akaba anemerewe […]

Dufatanye kurwanya uwashaka kuduca urwaho ashaka gusenya ibyo twagezeho- Hon.Mukabalisa

Perezida w’Inteko Nshingamategeko, Umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille arasaba ubufatanye mu guha urubyiruko rw’u Rwanda ubutumwa bwo guterwa ishema no kuba Abanyarwanda. Anasaba kandi kwima urwaho uwashaka gusenya  ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 25 ishize rusohotse mu icuraburindi rya jenoside yakorewe Abatutsi. Hon Mukabalisa yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2019, […]

RDC: Lambert Mende wahoze ari umuvugizi wa guverinoma yatawe muri yombi nabi azira diamant

Amakuru aturuka mu Gipolisi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aremeza ko uwahoze ari minisitiri w’itangazamakuru n’umuvugizi wa guverinoma, Lamber Mende, yatawe muri yombi kuri iki Cyumweru, itariki 19 Gicurasi I Kinshasa akurikiranweho ubucuruzi butemewe bwa Diamant. Igipolisi kikaba cyasobanuye ko Lambert Mende, usigaye ari umudepite ndetse akaba ar umukandida ku mwanya wa Guverineri wa […]

Kabarore: Abantu icyenda bagwiriwe n'ikirombe bahita bapfa

Ku cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2019, nibwo ubuyobozi bw’u Burundi bwemeje ko ikirombe cya Coltan kiri mu Majyaruguru y’iki gihugu cyagwiriye abacukuzi hagapfa icyenda abandi 20 bagakomereka. Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatandatu ahitwa Kabarore, ubuyobozi buvuga ko yatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa. Mu bakomeretse, bane bamerewe nabi cyane mu bitaro. Ubuyobozi muri […]