Mu ntara y’Amajyaruguru mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri biravugwa ko ari ho hageragerejwe jenoside mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi nyirizina iba mu 1994 igahitana abantu basaga miliyoni. Muri Komini Mukingo, nka saa cyenda ku itariki 07 Mata 1994 Abatutsi bose bakaba bari bamaze kwicwa.
Bivugwa ko mu Murenge wa Busogo, Akagari ka Sahara mu Mudugugudu wa Ryamukutsi ho mu cyahoze ari Komini Mukingo ubu akaba ari muri Musanze, ngo hageragerejwe jenoside ku Bagogwe guhera ku itariki 21 Mutarama 1991.
Inama yateguraga kwica Abatutsi yabaye mu kwa mbere mu 1991 mbere y’iyicwa ry’Abatutsi muri ako karere ; yari rimo Joseph Nzirorera (wari minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro), Charles Nzabagerageza (wari Perefe wa Ruhengeri), Côme Bizimungu (wari perefe wa Gisenyi) na Casimir Bizimungu (wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga).

Interahamwe zariho muri Mukingo zabayeho mu ntangiriro za 1993, (Muri Meeting ya Habyarimana yo mu Ugushyingo 1993 aho yavugaga ngo we ni Interahamwe bazamanuka. Interahamwe za Mukingo zitwaga amahindure (eruption volcanique) zageraga kuri 690 zifite umwambaro uziranga zahawe na Nzirorera..
Inama z’interahamwe zaberaga ahantu hitwa Bar Isimbi ya Nzirorera mu Byangabo muri Komini Mukingo. Inama zabaga buri kuwa gatandatu, zikayoborwa na Nzirorera cyangwa Kajerijeri.
Jenoside itangira ku itariki 07 Mata 1994, mu ma saa cyenda A batutsi bose bari bamaze kwicwa, imitungo yasahuwe n’inzu zatwitswe ku buryo iminsi yakurikiyeho Interahamwe n’amahindure (laves) bajyaga gutanga umusada ahandi; ni muri urwo rwego zagiye kwica ku Rukiko rw’Ubujurire mu Mujyi wa Ruhengeri, Nyabihu, Musumba (Nkuri) na Nyakinama kwica abari muri MDR.

Ubwicanyi bwihuse kubera intwaro zatanzwe zihabwa Interahamwe. Buri segiteri yahawe imbunda 15 . Ikindi kihutishije ubwicanyi n’imyitozo bari barahawe ihagije, ndetse n’amabwiriza yo kumaraho buri mututsi byihuse.
Abagize uruhare cyane muri iri yicwa ry’Abatututsi bo muri Komine Mukingo harimo uwahoze ari Burugumesitiri KAJERIJERI Juvenal, NZIRORERA Joseph, Colonel BIVUGABAGABO, General BIZIMUNGU, P erefe wa Ruhengeri Charles NZABAGERAGEZA, B urugumesitiri wa M ukingo , HARERIMANA Emmanuel, Brigadier wa Komine , BAZIMENYERA Ezechiel n’abandi.
Ku itariki 07 Kajerijeri yagiye kuri komine Mukingo atwara abapo lisi n’Interahamwe bajya kwica A batutsi bari bahungiye kuri paruwasi ya Busogo barabarangiza. Abari ku isonga muri jenoside guhera 1990 ni nabo bayikomeje muri 1994. Inama yo gutangiza Jenoside, tariki ya 7/4/1994 yabereye kwa Nzirorera Joseph yakurikiwe no kwica Abatutsi muri Komini Mukingo n’ahandi.
Iyo nama yabaye mu gitondo cya tariki 7 Mata 1994 yitabirwa na Colonel Setako, Nzirorera, Harerimana (wari burugumesitiri icyo gihe), Colonel Augustin Bizimungu, Casimir Bizimungu, Jean Baptiste Nyabusore, Esdras Baheza, Jonathan Bambonye, Jean Damascène Niyoyita, Dominique Gatsimbanyi, Assiel Ndisetse na Lazare Ndangiza.
Interahamwe zagumye hanze zitegereje ikiva mu nama. Iyo nama yafashe icyemezo ko Abatutsi bicwa bitarenze mu gitondo cyaho. Hemejwe ko hatangwa imbunda, no gushyiraho bariyeri. Colonel Bizimungu ashingwa gushyira mu bikorwa icyo cyemezo. Col. Augustin Bizimungu atanga imbunda aziha abitwaga ba konseye nabo baziha abaturage, n’abakuru b’interahamwe barimo Kajerijeri na Baheza Esdras.

Icyakurikiyeho ni ukwica; urusaku rw’amasasu, ibiturika byumvikanaga hose muri Komini Mukingo. Abatutsi batangira kwicwa n’Interahamwe bavuye ruhande, ntawe basimbutse. Abantu biciwe kuri za barrières bahunga abandi bicirwa mu ngo. Hagati ya 400 na 500 bahise bicwa bajugunywa mu byobo hafi y’aho biciwe. Ibi byabaye kugeza sa munani ku manwa.
Interahamwe zari ku isonga z’ubwicanyi ni izo mu muryango wa Nzirorera; bishywa be n’abandi. Nyuma y’aho nibwo Interahamwe ziraye mu Batutsi bari batuye ahantu hitwa Rwankeli hafi ya Byangabo. (Hari imiryango irenga 80 buri muryango ugizwe n’abantu bari hagati ya 12 na 15). Jenoside yarakomeje kuri paruwasi gatorika ya Busogo no mu kigo cy’ababikira bera bagerageje kurwana ku Batutsi biranga.
Bwakeye ku itariki ya 08 aza kubwira Bourgmestre ngo naze ajye guhamba, undi nawe ajyana na Brigadier agezeyo asanga n’imirambo myinshi, avuga ko agiye kubivuga mu Ruhengeri. Ahandi hiciwe Abatutsi benshi ni munsi y’urwibutso aho bari batuye, iyicwa ryabo ryabaye mu gihe cyihuse ku buryo abenshi batabonye n’umwanya wo guhunga.
Ikindi cyatumye bicirwa mu ngo zabo ni uko nta n’inzira babonye yo guhunga kuko bariyeri zari ahantu hose. Hari bariyeri imbere y’Umurenge wa Busogo, hakaba bariyeri ku muhanda ujya kuri Isae, imbere y’urwibutso hari bariyeri, aho buri murenge wahanaga imbibi n’undi habaga hari bariyeri ndetse n’ahitwa kuri Nyirantarengwa.
Icyo umuntu yazirikana nuko : Protais Zigiranyirazo yari muramu wa Habyarimana yayoboye Ruhengeri hagati ya 1978 na 1989, Charles Nzabagerageza mubyara wa Habyarimana ayiyobora kugeza 1992, uwitwa Sylvester Baliyanga kugeza 1994. Nzabagerageza yishe Abatutsi muri 1991, ariko yahise ahava.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


