Kenya: Impunzi zirimo n'iz'Abanyarwanda zishinjwa gutingana ziri mu kaga

Sangiza iyi nkuru

Intsinda ry’impunzi zivuga ko ziva mu Rwanda, u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Uganda, na Tanzaniya barangwa n’imigirire mpuzabitsina inyuranye (LGBTI) rivuga ko ryirukanywe aho ryari ricumbitse i Nairobi kubera kwangwa n’abaturage.

Izi mpunzi zirenga 60 zirimo abana 29 zivuga ko ubu ziri mu nzu y’ibyumba bitatu zakodesherejwe n’umuntu ku giti cye aho zivuga ko nta mazi, nta biribwa kandi batazi uko bizagenda mu gihe kiri imbere.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi muri Kenya rivuga ko rizi ikibazo cyabo n’akaga bahuye nako kandi riri gukurikirana iki kibazo, n’ubwo bo bavuga ko ntacyo iri shami ribafasha.

Claude (si ryo zina rye ry’ukuri, ku mpamvu z’umutekano we), umwe muri izi mpunzi, yabwiye BBC ko akomoka mu burasirazuba bwa Congo, ko we na bagenzi be bandi bahoze mu nkambi nini y’impunzi ya Kakuma mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kenya.

Iyi nkambi avuga ko bayivanywemo n’ubuyobozi bwayo bwababwiye ko butagishoboye kwihanganira ikibazo cyabo kuko bari banzwe cyane n’izindi mpunzi, ko bakorerwaga iyicarubozo, bahohoterwa kubera amahitamo mpuzabitsina yabo atandukanye n’ay’abandi.

Avuga ko mu kwezi kwa kane bagiye i Nairobi ku murwa mukuru wa Kenya bagakodesha inzu nto esheshatu zijyanye n’ubushobozi bwabo ahitwa Kangemi.

Umuryango w’impunzi witwa “Refugee Coalition of East Africa” uvuga ko iri tsinda ririmo abagore bahuza ibitsina (lesibians) 14, abagore 20 b’aba transgender, abasigaye ngo ni abagabo bahuza ibitsina n’aba “bisexual” hamwe n’abana.

Aho bagiye gucumbika Kangemi abaturage baho bamaze kumenya imiterere y’aba baturanyi, naho ngo batangiye kujya bahohotera ndetse bahita “Sodoma na Gomora”.

Claude avuga ko ku wa gatanu w’icyumweru gishize nyir’inzu yaje akababwira ko abahaye iminota 30 gusa ngo babe bavuye mu nzu ze bagiye. Ati: “Twatabaje abantu bose tuzi, Refugee Coalition ni yo yaje ibasha kumwumvisha ko ataduteguje maze aduha iminsi ibiri uhereye ku wa mbere, ko ku wa gatatu tugomba kuvamo tukagenda”.

Ku wa gatatu mu gitondo avuga ko babyutse basohoka muri izi nzu bakajya ku muhanda hafi aho kuko ntaho kujya bari bafite. Akomeza agira ati:”Twiriwe aho mu muhanda n’abana… abantu badushungereye. Kugeza saa kumi n’imwe nibwo abo muri Refugee Coalition baje badushyira mu modoka batujyana ahitwa Rongai ku rusengero rw’abangilikani”.

Avuga ko aha bahabavanye saa munani z’ijoro ry’uwo munsi bakabajyana mu nzu bakodesherejwe n’umuntu wabagiriye impuhwe witwa Michael.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *