Gishari: Aba-DASSO 429 basoje amahugurwa yo gutyaza ubumenyi- AMAFOTO

Kuri uyu wa gatanu, i Gishari mu ishuri ry’amahugurwa Polisi y’u Rwanda (Police Training School) hasojwe amahugurwa yo gutyaza ubumenyi (refresher course) yari yaritabiriwe n’aba-DASSO 429 barimo 37 b’igitsina gore baturutse mu mirenge yose y’igihugu. Muri aya mahugurwa yari amaze ibyumweru bitatu (3) bahawe amasomo abongerera ubumenyi mu kazi kabo kaburi munsi bahawe n’inzego zitandukanye […]

Imana irakunda kandi ikanga: Umupasiteri wasabiye abatinganyi kwicwa

Umushumba w’itorero yobokamana akaba n’umupolisi muri Amerika yavuze ko abashakana bahuza ibitsina bakwiriye kwicwa ngo ‘kuko Imana ikunda kandi ikananga’. Aya magambo yayatangaje ku wa 2 Kamena ariko yatangiye gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga ejo hashize. Ni amashusho yatangiye yashyizwe bwa mbere kuri rukuta rwa Facebook rw’itorero rye ryitwa ‘All Scripture Baptist’, agaragaza Fritts asomera itorero […]

Ubusuwisi: Umuhanzi Jah Bone D arakataje mu mikoranire n'abahanzi mpuzamahanga

Umuhanzi w’ Umunyarwanda, Rurangirwa Darius uzwi ku izina rya Jah Bone D, uririmba mu njyana ya Reggae, wamamaye cyane mu ndirimbo “Si Abantu” afatanyije n’ abacuranzi banditse amateka ,arateganya gushyira hanze umuzingo mushyashya w’ indirimbo ziri ku rwego mpuzamahanga. Iyi ntero yashimangiwe na Rurangirwa Darius uzwi ku izina rya Jah Bone D Kageme mu kiganiro […]

Kuva ku ya 01 Nyakanga 2019, ibitaro by’uturere bizatangira gukoresha ikoranabuhanga mu gupiganisha amasoko

Guhera ku itariki ya mbere y’Ukwezi kwa Nyakanga 2019, ibitaro byose by’Uturere two mu Rwanda bizatangira gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga (E-procurement system) mu gupiganisha amasoko. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), Bwana Augustus Seminega, mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’ukwezi gushize. Nk’uko Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Bwana Augustus Seminega yabitangarije […]

Sarah Sanders wari umuvugizi wa Maison Blanche yasezeye ku mirimo ye

Sarah Sanders, umuvugizi wa Maison Blanche kuva muri Nyakanga 2017, wari umenyereweho kuvuganira Perezida Donald Trump cyane no mu bihe bikomeye kuri ubu yamaze gusezera ku mirimo ye. Nk’uko bisanzwe, abinyujije kuri twitter, Perezida Trump ubwe niwe watangaje kuri uyu wa kane ko Sanders yamusezeye azava ku mirimo ye mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena. […]

Amakuru mu igura n'igurisha muri ruhago: Pogba arashakwa na Juventus, Lukaku muri Inter, Salah…

Amakuru y’igura n’igurisha ry’abakinnyi n’abakinnyi riracyakajije umurego cyane ku mugabane w’i Burayi. Hari abakinnyi bavuzwe ko bagomba kuva mu makipe bakinira ubu ngubu ariko ntibiraba. Twemera ko bashobora kugenda koko, tukanemera ko bashobora kugumamo ariko kandi ntitwanahakana ko amakipe avugwa cyane ko yabatwara byarangira atabashyikiriye. Byatangiye bivugwa ko Umufaransa Paul Pogba azagurwa na Real Madrid […]

Burundi: HRW iratabariza abanyapolitiki 10 baburiwe irengero

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch wemeza ko ishyaka CNDD-FDD riri kubutegetsi mu Burundi rifatanyije n’ Imbonerakure ryakubise, rifunga mu buryo butubahirije amategeko ndetse ryica abanyapolitiki bo muri opozisiyo. Ibi byatangajwe muri Raporo ya HRW yo kuwa 13 Kamena 2019, ubwo byagaragajwe ko Leta ya Perezida Pierre Nkurunziza yakomeje guhohotera abatavuga rumwe […]

RDC: Umusirikare wa FARDC yishe abantu batatu barimo umugore we mbere yo kwicwa na bagenzi be

Umusirikare wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,kuri uyu wa Kane, itariki 13 Kamena yarashe umugore we aramwica nyuma yo gutongana akanya gato muri Komini Mangobo, muri Kisangani, umurwa mukuru w’Intara ya Tshopo, mbere yo kwica abaturanyi babiri bari batabaye nawe akicwa na bagenzi be. Biravugwa ko nyuma yo kurasa umugore we akamwica, abaturanyi bagerageje kumufata […]

Umumotari yantwaye aho kunjyana iwanjye, anjyana iwe ku Gisozi ngo ansambanye

Muraho bakunzi ba Bwiza.com? Nitwa Jeanne Kamaliza (izina ryahinduwe), ndi umubyeyi w’imyaka 37 y’amavuko. Nifuje kubasangiza ibyambayeho mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Kamena 2019. Ndi umugore w’umwana umwe nkaba ntuye mu Mujyi wa Kigali, ubwo natahaga nimugoroba nka saa tatu yine nateze umumotari ku Kinamba ngira ngo angeze iwanjye. Namuhaye amafaranga 500 nurira […]

Mu gihe umupaka wa Gatuna umaze ufunze abacuruzi b’Abagande bamaze guhomba miliyari zisaga 170 

Mu gihe cy’amezi atatu umupaka wa Gatuna ufunze, abacuruzi b’Abagande ngo bahombye abarirwa muri miliyari 178.6 z’amashilingi nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Abikorera muri Uganda (PSF-U). Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi nshingwabikorwa wa PSF-U, Gideon Badagawa, ngo Uganda yasaruraga byibuze miliyoni zisaga 200 z’Amadolari buri mwaka avuye mu bucuruzi yakoranaga n’u Rwanda binyuze ku Mupaka wa Gatuna. Iki gihugu […]

Nyamasheke: Barajwe ishinga no kwegukana igikombe cy’imihigo 2018-2019

Nyuma y’uko ikipe y’abagore y’umurenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke itwariye igikombe cy’umurenge Kagame Cup mu mupira w’amaguru itsinze iy’umurenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge, kuri  penaliti 6 kuri 5 mu gihe umukino wari warangiye amakipe yombi anganya 0-0, imikino ya nyuma y’iki gikombe yose ikaba yari yabereye kuri Stade Huye mu ntara […]

Uvugwaho gutuma Diamond aca inyuma Tanasha yanze kuripfana

Umukobwa witwa Vivian ushinjwa kuba inshoreke y’umuhanzi Diamond Platnumz yagize icyo avuga ku byo ashinjwa. Hakomeje gucicikana amakuru ku mbuga nkoranyambaga zo muri Tanzaniya ko uyu mukobwa uba ibwotamasimbi. Ababivuga bashingira ku kuba uyu mukobwa yari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo Inama kandi atari buyigaragaremo. Uyu mukobwa ufite umwana umwe uzwi nka Vivafabrica kuri instagram atangaza […]

Kenya: Impunzi zirimo n'iz'Abanyarwanda zishinjwa gutingana ziri mu kaga

Intsinda ry’impunzi zivuga ko ziva mu Rwanda, u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Uganda, na Tanzaniya barangwa n’imigirire mpuzabitsina inyuranye (LGBTI) rivuga ko ryirukanywe aho ryari ricumbitse i Nairobi kubera kwangwa n’abaturage. Izi mpunzi zirenga 60 zirimo abana 29 zivuga ko ubu ziri mu nzu y’ibyumba bitatu zakodesherejwe n’umuntu ku giti cye aho zivuga […]

Burundi: Umusirikare ushinjwa kubeshya ubwoko bwe ari mu mazi abira

Umusirikare w’u Burundi, Sergent Godefroid Nzeyimana, ufite nimero SC 5639, ukomoka muri Komini Nyabihanga, Intara ya Mwaro, ari mu mazi abira ku buryo bishobora kumuviramo kwirukanwa nyuma y’aho bitangarijwe ko yabeshye ubwoko bwe, ubwo yinjiraga mu gisirikare cy’u Burundi. Ku wa 29 Mata 2019, nibwo umugaba mukuru w’Ingabo, Gen. Major Prime Niyongabo, ngo yagejeje igitekerezo […]

Perezida Félix Tshisekedi mu ruzinduko rw’akazi i Burundi na Tanzania

Perezida FĂ©lix Tshisekedi kuri uyu wa 13 Kamena 2019, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Tanzania aho biteganijwe ko azagirana ibiganiro na Perezida w’icyo gihugu, John Magufuli,  ibiganiro byabo bikaba biteganijwe ko byibanda ku gukomeza umubano w’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Uru ni uruzinduko rwa mbere Perezida Tshisekedi agiriye muri Tanzania nyuma y’aho agiriye ku butegetsi. […]

Nyirasafari arakwigisha uko bakuna [Guca imyeyo] n'ibyiza byabyo- Reba Video

Nyirasafari Patricie ni umukecuru w’imyaka 77, ni umuvuzi gakondo uvuga ko uyu mwuga awumazemo imyaka myinshi, afasha abamugana kandi ngo bakanyurwa na serivisi abaha. Avuga ko Gukuna cyangwa Guca imyeyo kwa gikobwa ari umuco wa kera kandi n’ubu bamwe bagikomeje. Ku bwe avuga ko umukobwa utarakunnye cyangwa utaraciye mu rubohero bishobora kumugiraho ingaruka bitewe n’uko […]

Nta gihugu cyakwikemurira ibibazo by'iterabwoba cyonyine- IGP Dan Munyuza

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, I GP Dan Munyuza avuga ko ubufatanye ari ngombwa mu guhangana n’ibyaha bimwe na bimwe bishobora kwambukiranya imipaka. Avuga ko nk’ibibazo by’iterabwoba nta gihugu cyabyikemurira cyonyine hatabayeho ubufatanye. Mu nama ngarukamwaka ku mahoro n’umutekano yabereye mu ishuri rukuru rya Polisi mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Kane […]

Rutsiro: Umuganga yafashwe yibye ibikoresho by’ikigo nderabuzima yakoreraga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kamena, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu yafashe umuganga witwa Ngiruwonsanga Jean Damascene w’imyaka 31y’amavuko wakoraga aho bafatira ibizamini by’abarwayi (laboratoire) ku kigo Nderabuzima cya Kayove yibye ibikoresho yakoreshaga mu kazi. Ibyo bikoresho birimo inshinge amapaki abiri (2), udukoresho bifafisha bapima ubwandu […]

Icyabafasha kugera ku ntego nk'abatavuga rumwe n'ubutegetsi:Museveni

Ejo hashize, abaminisitiri b’imari mu bihugu bitanu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba basomye ingengo y’imari ya 2019/2020. Muri Uganda, Museveni yari yitabiriye iki gikorwa, atanga igitekerezo ariko akomoza no ku batavuga rumwe n’ubutegetsi; bo agira inama yo kugera ku cyo bashaka. Museveni yatangiye abasangiza ku mateka ye yo kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwariho, ababwira uko yabigenje kuva […]

BasketBall: Ikipe Perezida Paul Kagame afana muri NBA yatsinzwe na Toronto Raptors

Perezida Paul Kagame akunze kugaragara ashyigikira ikipe ya Golden State Warriors ikinamo ibyamamare nka Stephen Curry,Kevin Durant,Klay Thompson,Draymond Green muri NBA. Gusa ntiyabashije kwikura imbere ya Toronto Raptors kuko mu ijoro ryo kuwa 13 Kamena 2019 Golden State Warriors yatsinzwe na Toronto Raptors amanota 114 kuri 110 wari umukino wa gatandatu wahuza amakipe yombi. Toronto […]