Umukobwa witwa Vivian ushinjwa kuba inshoreke y’umuhanzi Diamond Platnumz yagize icyo avuga ku byo ashinjwa.
Hakomeje gucicikana amakuru ku mbuga nkoranyambaga zo muri Tanzaniya ko uyu mukobwa uba ibwotamasimbi. Ababivuga bashingira ku kuba uyu mukobwa yari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo Inama kandi atari buyigaragaremo.
Uyu mukobwa ufite umwana umwe uzwi nka Vivafabrica kuri instagram atangaza ko ibivugwa ari inkuru mpimbano zigamije guhindanya isura ya Diamond kugira ngo agaragare ko atigeze areka ingeso ye yo gucana inyuma.
Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/06/13/diamond-aravugwaho-guca-inyuma-tanasha-utwite-imvutsi/
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Vivafabrica yagize ati “ Ibi ndabivuga bwa nyuma, si ndi ihabara rya Diamond. Singeze kandi sinzanaba kuko ndamwubaha ndetse nkubaha ubushuti. Nubaha umugabo wanjye, se w’umwana wanjye. Mu by’ukuri ibi bintu muvuga rwose si byo.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Kugeza ubu Diamond ntacyo aratangaza ku bimuvigwaho.


