11% by’abazize Jenoside mu yahoze ari Kibungo baguye muri za Kiliziya n’insengero

Sangiza iyi nkuru

Ubushakashatsi Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yakoze ku mateka  y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Kibungo, bugaragaza ko 11% by’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi Perefegitura baguye muri za Kiliziya n’insengero.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu zahoze ari Komine 11 zari zigeze icyahoze ari Perefegitura ya Kibungo, bugaragaza ko mur aya makomine uko ari 11 ,Jenoside yahitanye abasaga ibihumbi 182 mu byumweru bitatu.

Kibungo yari igizwe na Komini 11 zirimo Muhazi, Kayonza, Rutonde, Kabarondo, Rukara, Kigarama, Birenga, Sake, Bugesera, Rukira na Rusumo, ubu ni mu turere twa Kirehe, Ngoma, Kayonza, n’igice cya Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ubu bushakashatsi bufite ibice bitanu birimo ikivuga uko Abatutsi bakuwe mu bice bitandukanye by’igihugu bajyanwa gutuzwa i Kibungo na Bugesera, amacakubiri yabibwaga mu baturage kuva ku butegetsi bwa   Perezida Kayibanda wigeze no kuvuga ko “u Rwanda ni urwa Gahutu” n’ibindi.

Bwamuritswe kuwa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2019, bukaba bwarayobowe n’umushakashatsi muri CNLG, Hitimana Justine.

Bugaragaza uko abayobozi bateguye Jenoside n’uko abayikoze bari hirya no hino bakatiwe n’inkiko Gacaca, inkiko zisanzwe z’u Rwanda n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Ubu bushakashatsi bugaragaza kandi ko muri  Kibungo hari umwihariko w’uko imitwe yitwara gisirikare yari yarateguwe kandi yaratojwe ku bwinshi, irimo Interahamwe n’Impuzamugambi, Simba Batallion.

Hari kandi umutwe w’Abazayire washyizweho na Depite Mutabaruka Sylvan, Abayisiraheli bitwaraga gikomando, Abakaceri n’Abandi.

Bugaragaza kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kibungo yatangiye tariki 7 Mata irangira tariki 26 Mata, kuko Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe Kibungo yose ku wa 27 Mata 1994.

Abagize uruhare muri Jenoside ni abategetsi bo ku rwego rwo hejuru n’abo mu nzego za gisirikare barimo Col Pierre Celestin Rwagafirita wanayoboye Jandarumori (Gendarmerie), Mugenzi Justin na Mugiraneza Prosper bigeze kuba abaminisitiri, Tito Barahira, Octavien Ngenzi bayoboye Komini Kabarondo n’abandi. Aba bose baburanishijwe n’Inkiko zitandukanye.

Ubushakashatsi kuri Jenoside muri Kibungo bwakozwe hifashishije abatangabuhamya bagera ku 110 bafite nibura imyaka 40 y’amavuko kandi mu gihe cya mbere no muri Jenoside yakorewe Abatutsi babaga muri ako gace; barimo abarokotse Jenoside, abarokoye abahigwaga, abakoze jenoside n’abakatiwe n’inkiko bafungiye hirya no hino muri za gereza.

Hifashishijwe kandi inyandiko zifite aho zihuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi z’Inkiko Gacaca, Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, inyandiko za Auditorat Militaire n’izagiye zivanwa mu biro by’Uturere.

CNLG yahisemo gukora ubushakashatsi  ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hakurikijwe uko inzego z’ubutegetsi zari zimeze. Kuri ubu hamazegukorwa ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside mu zahoze ari Perefegitura za Gisenyi, Ruhengeri na Kibungo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *