Ernest Nimubona ufite ipeti rikuru (officier supérieur) mu gisirikare cy’u Burundi yaburiwe irengero kuva ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2019, umuryango we ukaba utaramenya irengero rye.
Nk’uko bitangazwa na SOS Medias/ Burundi, ngo Ernest Nimubona yari asanzwe akora muri Etat Major, by’umwihariko akaba yaranahoze mu gisirikare cy’u Burundi na mbere y’amasezerano yo mu 2005(Ex-Fab).
Inshuti ze za hafi n’abo mu muryango bakemeza ko yabuze mu ijoro, aho yakabaye ari hose bakaba bahamubuze, ariko ubuyobozi bw’ingabo bukaba ntacyo bwari bwatangaza ku ibura rye.
Byagiye bitangazwa ko bamwe mu basirikare b’u Burundi bahoze mu gisirikare mbere ya 2005 (EX-Fab) bahohoterwa, bamwe bakanafatwa bagafungwa, gusa Leta y’u Burundi ikaba yaragiye ibihakana yivuye unyuma.


