Perezida Trump yongeye guhura na Kim Jong-un atera intambwe yinjira muri Koreya ya Ruguru

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru, itariki 30 Kamena, Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye guhura n’Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, bahuriye ku mupaka wa Koreya zombie, ndetse atera intambwe nkeya n’amaguru yinjira by’amateka muri Koreya ya Ruguru. Itangazo ry’uku guhura ryari ryasohowe mbere yahoo gato na Perezida wa Amerika na mugenzi we wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in nawe witabiriye guhura kw’abayobozi bombi.

8980efa1 d70c 486e 8193 004932891765

Icy’ingenzi cyahise kiva muri uko kubonana, ni ugutangaza ko ibiganiro bigiye gusubukurwa.

Iyi nkuru dukesha RFI iravuga ko Perezida Trumo yarenze umupaka n’amaguru agatera intambwe nkeya akinjira muri Koreya ya Ruguru ari kumwe n’Umuyobozi w’iki gihugu, Kim Jong-un.

656514a6 af76 4348 93e9 3b8a85110289

Donald Trump ati: “ Ni umunsi ukomeye ku Isi .” Ni mbere yo gukomeza avuga ko nawe azatumira Kim Jong-un muri White House. Ati: “Ibi bisobanuye ko dushaka gushyira iherezo ku hahise harakaje no kugerageza kurema ahazaza hashya. Kunyura hejuru y’umurongo (ugabanya Koreya zombi) byari icyubahiro gikomeye.”

Ku ruhande wre, Kim Jong-un yavuze ko yizeye ko bagiye kurenga za bariyeri ziri hagati ye na Trump. Ati: “ Kuba ibihugu byombi, hatitawe ku mibanire miremire yo guhangana, byarabashije gukorana mu kiganza kubw’amahoro ahantu hagaragaza gucikamo kabiri bigaragaza ko igihe turimo ari cyiza kurusha ahahise .”

Abagabo bombi nyuma bakaba basanze Perezida wa koreya y’Epfo, Moon Jae-in, uko ari batatu baganirira mu nzu iherereye ku gice cy’amajyepfo cy’umupaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *