Ishyaka RPP rikorera hanze rirasaba ibihugu bigicumbikiye abakoze jenoside kubata muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka Rwanda People’s Party rikorera hanze y’igihugu, muri iki cyumweru dusoje ryifatanyije n’abandi kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 igatwara ubuzima bw’abantu basaga miliyoni, risaba ibihugu bigicumbikiye abakoze jenoside kubata muri yombi bagashyikirizwa ubutabera.

Mu itangazo yageneye ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru, umuyobozi wa RPP, John Karuranga yasabye gusubiza amaso inyuma hakibukwa ubugome ndengakamere n’ubunyamanswa byagaragajwe mu minsi 100 ubwo jenoside yashyirwaga mu bikorwa n’ubutegetsi bwa Habyarimana n’Interahamwe.

Yavuze ko mu minsi 100 kimwe mu byaha birenze ukwemera mu mateka ya muntu cyakozwe. Icyo gihe, Abanyarwanda b’inzirakarengane bo mu bwoko bw’Abatutsi bakicwa nabi, bagafatwa ku ngufu abandi bakamugazwa.

Karuranga
John Karuranga, perezida wa Rwanda People’s Party

Karuranga yakomeje agira ati: “Iminsi 100 yasize igihugu cy’u Rwanda ari imva yuzuyemo amagufa y’inzirakarengane. Amasengesho yacu uyu munsi na buri munsi agenewe abo bapfuye. Imana ihe umugisha roho zabo”

Imihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22 yabereye hirya no hino ku Isi hibukwa iminsi 100 y’umwijima mu mateka aheruka y’ikiremwamuntu. U Rwanda kuri ubu rurimo guharanira kwigira, kuva jenoside yaba rwihaye intego zo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibikorwa byo kuyihakana no kuyipfobya.

Karuranga yagize ati: “Muri ibi bihe by’agahinda, tugomba kwisezeranya tukanasezerana ko ubugizi bwa nabi nka buriya butazasubira, butazigera bwongera kubaho ukundi. Nta kintu cyasobanura ubugome nka buriya. Tugomba gukoresha kwibuka mu kongera kwiyemeza ko nta jenoside izongera kuba mu Rwanda.”

Ishyaka RPP rivuga ko ryishimiye icyemezo cyo kohereza Ladislas Ntaganzwa mu Rwanda, akuwe muri Congo aho yafatiwe muri Rutshuru kuwa 11 Ukuboza 2015, ngo ajye kubazwa ku byaha akekwaho byo kugira uruhare muri jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Umuyobozi wa RPP yasabye ibihugu bigicumbikiye abagize uruhare muri jenoside kubafata bagashyikirizwa ubutabera. Yagize ati: “Turahamagarira ibihugu bigikingiye abagize uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu mu Rwanda mu 1994, by’umwihariko u Bufaransa, Espagne, Burundi n’ibindi, kubafata kugirango biregure ku byaha bakoze” .

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns.@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *