Umushyushyarugamba Anita Pendo arashaka umugabo, dore ibisabwa ku musore yifuza ko barushingana

Sangiza iyi nkuru

Umushyushyarugamba Anita Pendo nyuma yo gukundana n’abasore batandukanye barimo Bac T, Nizzo wo muri Urban Boyz ndetse na Producer David ntibagire icyo bageraho, kuri ubu yatoboye avuga umusore ubu yifuza ko bakundana.
Anita Pendo nyuma yo gukundana n’abo basore bose bakamubera, ngo arifuza umusore ufite gahunda ihamye yazatuma barushingana bakabana akaramata.
Anita
Ibi yabitangaje kandi hari hashize igihe Pendo atavugwa cyane mu itangazamakuru ku bigendanye n’urukundo nyuma yo gutandukana n’aba basore uko ari 3, ntibagere ku cyifuzo yari afite cyo kurushinga.
Anita Pendo yongeye gutangaza ko yifuza gukundana n’umusore ufite urukundo nyarwo na gahunda irambye yazabageza imbere mu rugo rwabo bakabana akaramata nk’uko yabyifuje kuva na mbere ariko ntabigeraho.
Anita2
Umusore Anita yifuza gukomezanya na we mu buzima bw’urukundo, ni uzi gukora kandi umugaragariza ko afite inyota yo kumuhindurira ubuzima mu rukundo no mu mibanire.
Yagize ati: “Nshaka umusore ufite gahunda yo kubaka ngahindura ubuzima […] Nifuza umusore ukunda Imana, kuko nemera ko ariyo ya mbere mu buzima, unkunda kandi umpa keya (care), uzi gukora cyangwa akunda akazi.”
anita3
Anita Pendo ni umukobwa wamamaye cyane mu Rwanda ku mirimo inyuranye mu myidagaduro, cyane cyane kuba umushyushyarugamba mu birori bitandukanye akarusho mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super star ndetse no mu itangazamakuru; ubu akaba akora kuri Magic FM.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *