Abasirikare batatu ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bahitanywe n’ibikomere bakuye mu mirwano yabahuje n’inyeshyamba za FDLR ubwo zabagabagaho igitero mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu mu burasirazuba bwa Congo nk’uko umuvugizi w’ingabo yabitangarije AFP.
Nk’uko Capt. Guillaume Djike yabitangaje ngo iki gitero gitunguranye cyagabwe na FDLR cyabereye ahitwa Buvunga muri Teritwari ya Rutshuru, mu birometero nka 45 mu majyaruguru ya Goma.

Teritwari ya Rutshuru ni imwe mu bice bikorerwamo cyane n’umutwe wa FDLR. Inyeshyamba z’uyu mutwe zikaba ziri mu burasirazuba bwa Congo kuva jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarangira imaze gutwara ubuzima bw’abantu basaga miliyoni.
Umutwe wa FDLR ukomeje gufatwa na guverinoma y’u Rwanda nk’ikibazo gikomeye ku mutekano w’igihugu nubwo nta gikorwa gifatika cya gisirikare uyu mutwe wari wakora ku butaka bw’u Rwanda.
Kuri uyu wa gatandatu ushize ariko, guverinoma y’u Rwanda yashinjije uyu mutwe gutera station ya polisi y’u Rwanda, aho inyeshyamba z’uyu mutwe zateye ziturutse muri Congo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


