Col. Byabagamba yavuze ko azira mukuru we

Sangiza iyi nkuru

Col. Tom Byabagamba wahoze ayobora itsinda ririnda Perezida Paul Kagame avuga ko atemera ibyaha ashinjwa, ko ahubwo azira mukuru we, Dr David Himbara uba muri Canada.

Mu iburanisha ryo kuwa 3 Nzeri 2019, Col. Tom Byabagamba yifashishije inkuru mpimbano yo mu gitabo cy’Ikinyarwanda cyo mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza.

Ni uwmandiko urimo aho ikirura cyica umwana w’intama kiwuryoza ko mukuru wawo yagitutse.

VOA yari mu rukiko itangaza ko uyu musirikare yabwiye urukiko ko kuva mu 2010 ubwo mukuru we yahungaga igihugu, yagiye amubazwaho kenshi. Ngo ntiyabashaka kubara inshuro yamubajijweho.

Avuga ko n’umugore we, Mary Baine yahamagajwe na Dan Munyuza wari wungirije umukuru wa polisi amubaza ibyo  aganira n’umugabo we mu rugo.

Yongeyeho ko Mary Baine yagiye abazwa byinshi kuri muramu we, Himbara n’ubunyamabanga bw’ishyaka riri ku butegetsi (FPR-Inkotanyi).

Kuri iyi ngingo y’icyo azira, Col Byabagamba yayisoje avuga ko icyo afungiwe akizi ndetse n’abafunze bakizi, ko kujya muri gereza ari uburyo bwakoreshejwe kugira ngo bigaragazwe ko bishingiye ku mategeko.

Ibyatangajwe na Col. Byabagamba urukiko rwabyamaganye ruvuga ko we yatandukiriye kuko ibyo avuga, atari byo yajuririye.

Abacamanza bamusabye kuguma ku cyemezo cy’urukiko rwa mbere, abitera utwatsi avuga ko abatagomba kumuzirikira kuri iki cyemezo kand yarakinenze,akakijuririra.

Ubushinjacyaha bwahamije Col. Tom Byabagamba guteza imvururu muri rubanda, icyaha avuga ko nta bimenyetso byagendeweho ngo kimuhame.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Dr David Himbara Tom Byabagamba avuga ko azira yahoze ari umujyanama wa Perezida Kagame mu by’ubukungu. Azwiho kutarya umunwa  mu kunenga ubutegetsi mu nyandiko ze acisha kuri interineti.

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *