Umunyarwanda yapfuye azize iyicarubozo yakorewe muri gereza zo muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Umugabo w’Umunyarwanda, Silas Hategekimana yapfuye bitewe n’ibikomere yagize ubwo yakorerwaga iyicarubozo ari muri Uganda.

Uyu mugabo yapfuye biturutse ku minsi 18 yamaze muri gereza mu Mujyi wa Kampala.

Uyu mugabo we na bagenzi be 19 bajugunwe ku mupaka wa Gatuna kuwa 12 Kamena uyu mwaka.

Abo mu muryango we, babwiye TNT dukesha iyi nkuru ko  Hategekimana w’imyaka 43 ubwo yageraga mu Rwanda yavuze ko yakorewe iyicarubozo. Bavuga ko uyu mugabo yakomeje gutaka ko ubuzima bwe bumeze nabi.

Umwe muri bo ati “ Yatangiye  gutaka ikibazo mu mihumekere. Ikibazo mu mihumekere ndetse n’ikibazo ku nda ku ruhande rw’iburyo.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Hategekimana asize abana batatu n’umugore, Annonciata Nyirahabimana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *