Imodoka ifite ibirango bya RDF yagonze abantu babiri umwe ahita apfa undi yakomeretse cyane, byabareye mu Murenge wa Kabarore.
Uwapfiriye muri iriya mpanuka yari Umugenzuzi Mukuru w’irondo ry’Umwuga (Patrol Commander) mu Murenge wa Kabarore, yitwa NIZEYUMUKIZA Anastase nk’uko bigaragara ku byangombwa bye.
Umuseke dukesha iyi nkuru uvuga ko impanuka yabereye ahitwa Bihinga ku Mariba hafi y’inzira ijya kuri G.S BIHINGA. Abagonzwe bari ku ipikipiki, umwe yahise apfa undi arakomereka cyane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Consolée Urujeni yavuze ko iyi mpanuka yabaye ariko adafite amakuru menshi.
Ati “Imodoka yagonze abantu babiri, umwe ahita apfa, undi arakomereka cyane bajyanywe mu Bitaro bya Kiziguro.”


