Umuryango MI-RPD (Mécanisme pour l’Initiative de la Recherche de la Paix et le Développement) wasabye Leta ya Tanzania kwisubiraho, ikava ku cyemezo yari yafashe cyo gucyura ku gahato impunzi z’Abarundi.
Uyu muryango wasabye imiryango ha HCR, AU na ONU kuba maso igasuzuma neza niba izi mpunzi z’Abarundi zigiy gucyurwa ku bushake bwazo cyangwa se niba ari ku gahato, ko bibaye bikozwe impunzi zitabishaka haba hatubahirijwe uburenganzira bwazo.
Umuyobozi mukuru wa MI-RPD, mu gihugu cya Uganda, M. Jean Claude Sinzinkayo, yagize ati “Amabwiriza y’ingenzi arebana n’uburenganzira bwa muntu agomba kubahwa uko ari”.
Yakomeje ati “Guverinoma y’u Burundi n’iya Tanzania hamwe na Loni, AU na HCR bigomba gusuzuma neza niba uko gutaha kw’impunzi ari ku bushaka kwazo bigakorwa hakurikijwe amategeko mpuzamahanga”.
Uyu muryango ufite no mu nshingano gurwanya itunga ry’intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, utangaza ko mu Burundi iki kibazi kigihari by’umwihariko abantu ngo bakaba bakirimo gushimutwa abandi bakicwa mu buryo budasobanutse.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Tanzania isabwe kwisubiraho kuri iki cyemezo nyuma yaho hamwe n’u Burundi byanzuye ko bigiye gucyura ku ngufu izi mpunzi zisaga ibihumbi 18, bitarenze ku wa 1 Ukwakira 2019.


