Mu birori byabereye mu mujyi wa Hollywood ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Mata 2016, Jennifer Aniston w’imyaka 47 y’amavuko, niwe wegukanye ikamba ry’umugore uhiga abandi mu buranga.

Nyuma yo gutorwa nk’umugore uhiga abandi mu bwiza muri uyu mwaka wa 2016, Jennifer Aniston yavuze ko ibyo bidaterwa no kwisiga cyane.
Yagize ati: “Mu by’ukuri B iranejeje cyane kuba nteye iyi ntambwe n’ubwo ntabitekerezaga, ibi si ukubera gusiga imibiri yacu, kuko n’iyo dusinziriye nta ruhare tugira rwo kwirinda ngo duhamane ubwiza dushaka, ibi bibere buri wese urugero rwiza .”

Abakunzi b’Uyu munyamideli bavuga ko kuba ahize abandi bigomba kumutera imbaraga zo kubera abandi urugero nk’uko nawe yabigarutseho.
Jennifer Aniston wahize abandi muri uyu muhango ngarukamwaka utegurwa n’ikinyamakuru “People Magazine”, asanzwe ari umunyamerikakazi uzwi cyane muri music industry, akaba ari producer, akerekana imideli by’umwihariko akaba ari n’umushoramari w’umugore.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza


