Abimukira 500 bategerejwe mu Rwanda mu minsi iri imbere

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda yamaze gushyira umukono ku masezerano yo kwakira abimukira 500 bavuye muri Libya. Biteganyijwe ko aba mbere bazagera muri iki gihugu mu byumweru biri imbere.

Aya masezerano u Rwanda rwayasinyanye na Afurika Yunze Ubumwe na HCR nk’uko Minisiteri y’Ubutabazi mu Rwanda ibitangaza.

Aya masezerano ntavuga ko neza igihe aba bimukira bazagerera mu Rwanda gusa ngo “ ni mu byumweru bike biri imbere.”

Byitezwe ko aba bimukira bazakirirwa mu Karere ka Bugesera ahitwa Gashora.

Iki kigo kizacungwa na Minisiteri y’Ubutabazi ifatanyije na HCR hashyirwa mu bikorwa mu bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono.

Ntiharamenyekana igihe aba bimukira bazamara mu Rwanda gusa ngo ni ingingo izaganirwaho n’u Rwanda ndetse na HCR.

Aba bimukira bagiye kuzanwa mu Rwanda nyuma y’aho iki gihugu mu 2017 cyagaragaje ubushake bwacyo mu gutanga ubufasha mu gukemura ikibazo cy’abimukira bamaze igihe bashirira mu nyanja, bagerageza kujya i Burayi.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ababikurikiranira hafi bavuga ko ariko ibyakozwe n’u Rwanda atari umuti urambye ku kibazo cy’abimukira, ko ahubwo Uburayi bwafungura amarembo, ingingo budakozwa.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *