Kuri uyu wa Gatatu nibwo Toni 1 ya Cocaine na Toni 7 z’urumogi zafatiwe mu buvumo bwavumbuwe, ziva muri mexico rwerekezwa San Diego Calfonia.

Ubu buvumo bwubatse ku buryo bwa gihanga kuko bufite n’inzira y’ubakitse mu buryo bw’iya gariyamoshi.
Abantu 6 nibo bafashwe ubwo bari bamaze gupakira ibiyobyabwenge bitegura kubinyuza muri ubwo buvumo ngo babyambukane.
Agaciro ka Cocaine yafashwe kangana n’amapawundi 2000 naho ak’urumogi kangana n’amapawundi 1400
Ubuyobozi buvuga ko ubu buvumo bwatangiye gukoreshwa mu 2006, bigirwa ibanga rikomeye.
Mu myaka 5 ishize ngo muri Califonia ndetse na Arizona hagiye havumburwa ubuvumo bunyuzwamo urumogi, busaga 75,ubwo buje bwiyongeraho, ariko bikavugwa ko busa n’ubwihariye.
Laura Duffy, umunyamategeko mu majyepfo ya Leta ya Califonia, avuga ko ubwo buvumo aribwo bwa mbere burebure buvumbuwe muri iyo Leta.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


