Man Martin yahumurije umwana biganye amubwira ko nta tuze riva mu biyobyabwenge — Video

Man Martin umwe mu bagize inkingi ya mwamba muri muzika Nyarwanda, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise “Don’cry” aho avuga ko yayihimbye ashingiye ku makuru y’umwana biganye wakoreshaga ibiyobyabwenge akaza kumuhumuriza. Nk’uko Mani Martin abitangaza, ngo indirimbo Don’t cry, yayihimbye agendeye ku buhamya bw’umwana biganye wakundaga guhura n’ikibazo cy’ihungabana, no kwigunga kubera kubura ababyeyi be, […]

Gen David Sejusa yararozwe ararusimbuka

Kuri uyu wa Kane taliki 21 Mata 2016, nibwo uwahoze ari maneko ukomeye muri Uganda, Gen David Sejusa yateguye ibirori yishimira ko yavuye muri gereza akanarokoka uburozi. Nyuma yo kurekurwa n’urukiko rukuru rwa Kampala, aho yashinjwanga kwikura ku nshingano, kuri uyu wa kane nibwo yahurije hamwe umuryango n’inshuti ze mu rugo iwe iNkoma bishimira ko […]

Kayumba na Dr Hafashimana Emmanuel, abayobozi muri UNATEK bafunzwe n’igisirikare cy’u Rwanda

Kayumba Patrick, ushinzwe ubutegetsi n’Imari (DAF) na Dr Hafashimana Emmanuel, Umuyobozi wungirije ushinzwe imari muri kaminuza ya UNATEK bafunzwe n’igisirikare cy’u Rwanda bashinjwa kunyereza umutungo. Nk’uko byatangajwe na Lt Col Rene Ngendahimana, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, ngo aba bombi bakurikiranwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare ku cyaha bashinjwa cyo kunyereza umutungo wa Kaminuza. Yakomeje avuga ko […]

Amafoto 10 y’umukobwa w’imyaka 19 uvugwaho kuryamana na Diamond

Mu gihe byavugwaga ko umutima w’umuhanzi Diamond wigaruriwe w’Umugore Zari Hassan, Kuri ubu amakuru akomeje gucicikana avuga ko hari umukobwa w’ imyaka 19 bacuditse ndetse ko bashobora kuba bararyamanye. Diamond avugwaho kuryamana n’umukobwa Lynn, nyuma yo kugenda agaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi, ibi bikaba byanakuruye guterana amagambo hagati y’abafana b’uyu musore Diamond. Izi nkuru zacicikanye […]

Ibigo by’imari birasaba gukorerwa ubuvugizi

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’intumwa za rubanda umutwe wa sena bagirira mu karere ka Gatsibo kwikubitiro baganiriye n’icyiciro cy’ibigo by’imari bikorera mu karere ka Gatsibo ku bufatanye bw’ibigo by’imari n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere(RDB) mu iterambere ry ‘umuturage.   Jean Francois BAMPORIKI, umucungamutungo wa banki y’abaturage ishami rya Kabarore yavuze ko RDB nk’ikigo cy’igihugu cy’iterambere cyabafashije […]

Uganda: Maj. Gen.Levi Karuhanga yapfuye

Paddy Ankunda umuvugizi w’igisirikare cya Uganda UPDF, niwe wemeje aya makuru ko Maj. Gen. Levi Karuhanga wari Umukuru w’urukiko rwa gisirikare rwa Uganda yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Mata 2016. Paddy Ankunda avuga ko yapfuye ubwo yari ari iwe by’umwihariko akaba yari amaze gufata amafunguro, ati: “ Yaguye […]

Nyuma ya Cuba, Perezida Obama yagiye no muri Arabie Saoudite

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama kuri uyu wa Kane Taliki 20 Mata 2016 yagiriye uruzinduko muri Arabie Soudite, mu gihe ibi bihugu byari bisanzwe bitavuga rumwe. Obama yagiranye ibiganiro, n’umwami wa Arabie Soudite, Salma bigamije gushimangira imigenderanire mbere yo kwitabira inama ihuza ibihugu byo mu kigobe cy’ibihugu bya Abarabu kuri uyu […]

Havumbuwe ubuvumo bunyuzwamo urumogi

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Toni 1 ya Cocaine na Toni 7 z’urumogi zafatiwe mu buvumo bwavumbuwe, ziva muri mexico rwerekezwa San Diego Calfonia. Ubu buvumo bwubatse ku buryo bwa gihanga kuko bufite n’inzira y’ubakitse mu buryo bw’iya gariyamoshi. Abantu 6 nibo bafashwe ubwo bari bamaze gupakira ibiyobyabwenge bitegura kubinyuza muri ubwo buvumo ngo babyambukane. […]

Abapolisi n’abakora umwuga w’itangazamakuru bari mu mahugurwa ku mutekano w’abanyamakuru

Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Mata, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, hatangiye amahugurwa y’iminsi 3 ahuza abapolisi na bamwe mu bakora umwuga w’itangazamakuru, bakaba barimo guhugurwa ku guteza imbere uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza, umutekano w’abaturage n’umutekano w’abanyamakuru. Aya mahugurwa akaba anafite intego yo kureba uko abapolisi n’abanyamakuru barushaho […]

Perezida wa Zambiya yahumurije Abanyarwanda basahuwe

Perezida Edgar Lungu wa Zambiya yavuze ko ubusahuzi bwakorewe Abanyamanga i Lusaka ari igisebo kuri Zambiya aboneraho no kubahumuriza. Muri ubwo busahuzi burimo imvururu bwamaze iminsi 2, hasenywe amaduka y’abimukira b’Abanyarwanda arenga 60. Perezida Lungu yasuye abo bantu bakuwe mu byabo ubu bahungiye mu rusengero. Umunyarwanda waganiriye na BBC dukesha iyi nkuru, wari uri mu […]

Col Buzobona Emmanuel ngo yishwe akekwaho gukorana na Gen Niyombare Godefroid

Nyuma y’urupfu rwa Col Buzobona Emmanuel hagiye habaho guterana amagambo hagati y’uruhande rushyigikiye Leta ndetse n’urundi ruyirwanya, bamwe bashinja abandi kumwirenza, Hussein Radjab wahoze ari umuyobozi wa CNDD FDD we ashinja Leta ya Nkurunziza kumwirenza ndetse ko bikekwa ko yazize kuba yakoranaga na Gen Niyombare. Radjab avuga ko Col Buzobona Emmanuel yari umusirikare ushyira mu […]

Polisi y’u Rwanda yashubije imodoka ebyiri bene zo bari barabuze

Ku italiki ya 21 Mata, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda habereye igikorwa cyo gushyikiriza imodoka ebyiri bene zo zikaba zari zaribwe maze zifatirwa ku mipaka y’u Rwanda mu bihe bitandukanye. Muri icyo gikorwa , Assistant Commissioner of Police (ACP) Anthony Kulamba, Umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga n’ubutwererane muri Polisi y’u Rwanda, ari nawe […]