Abanyarwanda 32 birukanwe ku butaka bwa Uganda

Sangiza iyi nkuru

Abanyarwanda bagera kuri 32 birukanwe ku butaka bwa Uganda bashinjwa kwinjira no kuba  mu gihugu binyuranyije n’amategeko.

Itangazo rya Minisititeri y’Ibikorwa by’imbere mu gihugu n’Urwego Rushinzwe Iby’Ubwenegihugu no kugenzura abinjira n’abashohoka ryo kuwa 12 Nzeri rivuga ko aba Banyarwanda binjiye mu gihugu cya Uganda binyuranyije n’amategeko ndetse bakaba bakibagamo bitewe n’amategeko.

Riti “ Aba ntibemerewe kuba bari mu gihugu, bakwiriye gusubizwa mu gihugu cyabo.”

Rikomeza rigira riti “ Turababoherereje ngo mubajyane mu gihugu cyabo cy’u Rwanda.”

one

Aba Banyarwanda 32 bashyikirijwe u Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Mirama Hills ku ruhande rwa Uganda ari na wo wa Kagitumba ku ruhande rw’u Rwanda.

Abanyarwanda 32 birukanywe muri Uganda, hafi ya bose babanje kubazwa na Polisi y’iki gihugu ngo imeney ko bagenzwa n’amahoro.

WhatsApp Image 2019 09 13 at 08.03.54
Urutonde rw’Abanyarwanda birukanwe muri Uganda.

Ibi bibaye mu gihe u Rwanda na Uganda bateganya guhurira i Kigali kugira ngo hasuzumwe ibibazo by’umubano hagati y’ibihugu byombi. Ni  inama biteganyijwe ko izahuza intumwa z’ibihugu byombi kuwa 16/09/2019.

WhatsApp Image 2019 09 13 at 08.03.58
Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Uganda
WhatsApp Image 2019 09 13 at 08.03.56
Abanyarwanda birukanwe ubwo bari ku Mupaka wa Kagitumba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *